U Rwanda rurashaka kugira Kigali ihuriro ry’ibihugu by’Amajyepfo y’Isi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rushaka gushyira Umujyi wa Kigali ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu hafasha ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi (Global South) gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, ubwo yafunguraga inama ku bufatanye hagati y’ibihugu bikiyubaka n’abandi bafatanyabikorwa (South-South & Triangular Cooperation), ibera i Kigali kuva kuri uyu wa 22-23 Kamena 2026.
Iyi nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutwererane mpuzamahanga, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere mu Rwanda (UNDP), ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ubufatanye n’inzego zishyiraho amategeko n’amabwiriza mu koroshya ishyirwa mu bikorwa ryabyo.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira ku nshuro ya mbere iyi nama mpuzamahanga ku bufatanye bw’Ibihugu bikiyubaka ndetse nk’abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere ryabyo.
Yagize ati: “U Rwanda rwishimira kwakira iyi nama ya mbere, kandi rufite intego yo gushyira ku rwego mpuzamahanga Kigali nk’ihuriro ry’ubufatanye bw’Ibihugu bikiyubaka n’ubw’abafatanyabikorwa. ahantu ho guhanahana ubumenyi hagati y’ibihugu kandi bigategurwa neza, aho ibikorwa byiza bishyirwa mu bikorwa bikanahuzwa n’aho bikeneye gukoreshwa, aho kuba ibyo kurebererwa gusa.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yakomeje ashimangira ko ubu bufatanye bugamije gutuma ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi bibasha gukorana nta busumbane hagati yabyo, bisangira ibisubizo ku bibazo bihuriyeho, hagamijwe iterambere rusange n’ubukungu burambye.
Iyi nama igaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga bushingiye ku bwubahane, gusangira ubumenyi, no gushakira hamwe ibisubizo byafasha ibihugu kugera ku iterambere rirambye.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yibukije abitabiriye iyi nama ko ubufatanye bw’Ibihugu bikiyubaka ndetse n’ubw’abafatanyabikorwa bushingiye ku kubahana no gusangira ubunararibonye, aho kugira ngo bamwe batekereze ko ubumenyi buva ku ruhande rumwe ahubwo bugana no ku rundi.
Yagaragaje ko ubu buryo bw’ubufatanye bugamije guteza imbere ibihugu biri mu nzira y’amajyambere binyuze mu gusangira ibisubizo byabashije kugerwaho n’ibindi byakozwe mu bindi bihugu bifite imiterere ijya gusa, bityo bigafasha mu kwihutisha iterambere rirambye.
Iyi nama ihuje abayobozi, impuguke n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kunoza imikorere y’ubu bufatanye, no gushaka ibisubizo bifatika byafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere mu buryo bunoze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|