Ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo ihanitse gihangayikishije Abadepite

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagaragarije Banki nkuru y’ u Rwanda ko itishimiye uko inyungu yakwa ku nguzanyo zitangwa n’amabanki ikomeza kuzamuka, aho kugabanuka, bikaba bibangamiye iterambere ry’Abanyarwanda.

Abagize Inteko ishinga amategeko basanga inyungu ku nguzanyo itangwa n'amabanki ikomeje kwiyongera bikaba bibangamiye iterambere ry'Abanyarwanda
Abagize Inteko ishinga amategeko basanga inyungu ku nguzanyo itangwa n’amabanki ikomeje kwiyongera bikaba bibangamiye iterambere ry’Abanyarwanda

Ku wa 29 Ugushyingo, nibwo Rwangombwa John, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda yagejeje raporo y’iyo banki y’umwaka wa 2017-2018 ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Nyuma yo kumva iyo raporo, inteko ishinga amategeko yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye kuba inyungu ku nguzanyo itagabanuka ahubwo ikazamuka.

Uhawe inguzanyo muri banki, yishyura yongeyeho inyungu iri hagati ya 11%-18%, kandi bigaragara ko abaturage benshi batashobora kuyishyura.

Rwangombwa avuga ko kubara inyungu ku nguzanyo muri za banki bishingira ahanini ku giciro cy’inyungu izo banki zisabwa na BNR mu gihe zaka inguzanyo, kuri ubu ikaba igeze kuri 7% .

Rwangombwa yagize ati:“Ikindi kibazo gikomeye gituma inyungu ku nguzanyo ikomeza kuzamuka, ni ingeso mbi Abanyarwanda bamwe bafite yo kutishyura inguzanyo. Niyo mpamvu banki nazo zizamura inyungu ku nguzanyo kubera gutinya igihombo.”

Mu bindi bibazo inteko ishinga amategeko yagaragaje, harimo ikijyanye n’uko banki zigira ubusumbane mu gutanga inguzanyo.

Depite Fazil Harerimana yabajije impamvu mu bindi bice inguzanyo zitangwa ari nyinshi ariko mu buhinzi ugasanga banki zishyiraho amananiza.

Kuri ubu, inguzanyo itangwa ku buhinzi ingana na 1.7%. Akenshi, ngo banki zitwaza ko ubuhinzi ari icyiciro cy’ubukungu kidatanga icyizere kuko umusaruro ushingira k’uko ikirere kimeze.

Kuri icyo kibazo Rwangombwa yagize ati “ Twatangiye kuganira ku ishyirwaho ry’ikigega cy’ubwishingizi bw’ubuhinzi kizajya kigoboka abahinzi mu gihe bananiwe kwishyura inguzanyo bitewe n’umusaruro muke.”

Rwangombwa yongeraho ko hari na gahunda yo gukangurira abahinzi guhinga kijyambere kuko ari byo bitanga icyizere cy’umusaruro mwiza.

Inteko ishinga amategeko yavuze ko ikibazo cy’inyungu ihanitse gituma abantu bananirwa kwishyura neza.

Senateri Harerimana Fatou agira ati“Usanga hari imiturirwa yubakwa ku nguzanyo, bwacya ukumva ngo yatejwe cyamunara.Icyo ni igihombo ku gihugu kuko izo nzu ntiziba zigikoze icyo zagenewe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko mbona banditse ko inguzanyo itangwa inyungu yayo iba hagati ya 11% na 18% kandi narabonye aho baguca inyungu ya 21% nibura ra !? Inyungu zirahanitse rwose hakwiye kwigwa uburyo bwo kudufasha ntamananiza nk’ayo abayeho cyane kabisa!

H yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ndemeranwa nabo Badepite,inyungu ku nguzanyo yakwa ni nyinshi ugereranyije nuko ubukungu bwifashe ku baturage,n’ikimenyimenyi muzarebe abaka inguzanyo bakabasha kuyishyura ni mbarwa,bamwe bagera naho bahunga igihugu kubera kunanirwa kwishyura credit baba barasabye,hari abafatwa n’indwara z’umutima kubera ubwoba,nukuri rwose,sinzi niba mubibona inyungu nyinshi zakwa ku nguzanyo zirasubiza inyuma iterambere ry’abanyarwanda,kuko niba bateje cyamunara inzu nabagamo n’umuryango wanjye,muba mwumva nzaba hehe?nimubisuzumane ubushishozi,kuko n’ikibazo gihangayikishije Abanyarwanda.

arias yanditse ku itariki ya: 1-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka