Noneho expo ya ’made in Rwanda’ yazanywemo insinga z’amashanyarazi n’ubwato

Urugaga rw’abikorera (PSF) rutangaza ko imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo), ribaye ku nshuro ya kane rizitabirwa n’abamurika baruta abitabiriye umwaka ushize, ndetse hakazagaragara mo ibimurikwa bishya nk’insinga n’ubwato byose bikorerwa mu Rwanda.

Uruganda rukorera intsinga z'amashanyarazi mu Rwanda rwitezweho kugabanya icyuho hagati y'ibitumizwa mumahanga n'ibyoherezwayo
Uruganda rukorera intsinga z’amashanyarazi mu Rwanda rwitezweho kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa mumahanga n’ibyoherezwayo

Iri murikagurisha ritangira kuri uyu wa gatatu rifatwa nk’aho basuzumira ubwiyongere bw’ibikorerwa mu Rwanda, kuri ubu riragaragazwamo ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka ku buhinzi b’ubworozi, ubugeni n’ubukorikori.

Haje n’abamurika imyenda n’inkweto, ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Ku nshuro ya mbere uruganda rukorera intsinga z’amashanyarazi mu Rwanda ruratangira kuzigurisha muri Expo ibera i Gikondo kuva tariki 28 Ugushyingo kugera ku ya 04 Ukuboza 2018.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa by’urwo ruganda, Anita Mukandayisenga avuga ko insinga zabo zikomeye kandi zihendutse kurusha izisanzwe ku isoko ryo mu Rwanda.

Urugaga rw’Abikorera ruvuga ko rwishimiye kuba nta ntsinga z’amashanyarazi zizongera gutumizwa mu mahanga, kuko ngo ziri mu bituma ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo kiba kinini.

Umukozi ushinzwe gutangaza amakuru muri PSF, Eric Kabera agira ati:"Intsinga z’amashanyarazi twazikuraga iyo bigwa, i Dubai, mu Bushinwa no muri Amerika".
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM ivuga ko icyuho kiri hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwa mu mahanga, kugeza muri 2017 ngo cyari kigeze ku madolari ya Amerika miliyari 1.2.

Uretse izo ntsinga, muri Expo ya made in Rwanda hazanywe n’ubwato bw’icyitegererezo bugaragaza uburyo ingendo zo mu mazi nazo zirimo gutezwa imbere.

Izi ntsinga ziri mubizagabanya icyuho kiri hagati y'ibyoherezwa mumahanga n'ibitumizwayo
Izi ntsinga ziri mubizagabanya icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mumahanga n’ibitumizwayo

Urugaga rw’abikorera ruvuga ko abanyenganda bitabiriye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rya kane biyongereye bakagera kuri 450, mu gihe ab’ubushize bari 415.

Nta mafaranga abaza gusura no kugura ibintu mu imurikagurisha rya ’Made in Rwanda’ barimo gusabwa.

Ubwato bukorwa n'ikigo dauphin industry gikorera mu karere ka bugesera
Ubwato bukorwa n’ikigo dauphin industry gikorera mu karere ka bugesera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

That’s good totally good

Ibrahim saidi yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka