Menya uko Abashumba bishe intare 300 mu Kagera

Mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, babonaga intare kuri tereviziyo no mu bitabo gusa. Nyamara, u Rwanda rwahoranye intare amagana kugeza mu gihe cya Jenoside.

Abashumba bishe Intare zisaga 300
Abashumba bishe Intare zisaga 300

Mutangana Eugene, Umuyobozi ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima mu kigo cy’igihugu cy’iterambere – RDB aherutse kubwira KT Radio ko intare 300 zahoze muri pariki y’Akagera zishwe urusorongo n’abashumba bazihora kubarira inka.

Uwo muyobozi agaragaza imvano y’iyicwa ry’intare, yabwiye umunyamakuru ko nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda benshi bahungutse bava mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda cyane cyane Uganda, maze bazana n’amatungo yingajemo inka.
Icyo gihe, baje bashaka aho babona inzuri, bahitamo gutura mu nkengero za Pariki.Mutimura avuga ko yari umunyeshuri yajya aza mu biruhuko akajya kuragira inka,akabona uko intare zagendaga zicwa buhoro buhoro.

Mutimura avuga ko yabonye intare nyinshi zamaze kwicwa, ariko ngo hari igihe kimwe atazibagirwa mu buzima bwe kuko byamukoze ku mutima cyane.

Yagize ati “Hari mu 1997, ubwo navaga kwiga Uganda nje mu biruhuko aho ababyeyi banjye bari batuye mu Mutara . Icyo gihe hari mu mpeshyi. Umunsi umwe, nagiye kureba inka zacu kure aho zari zarajyanywe gushaka ubwatsi n’amazi. Ijoro rimwe twatewe n’intare dukizwa n’uruzitiro rurerure rw’ibiti twari twubatse n’amatoroshi twacanaga tukazihuma amaso. Gusa ntizabuze kutwicira inka.”

Hagati aho ariko, iryo joro ngo abashumba bashoboye kwihorera.

Mutimura avuga ko mu gitondo yasohotse muri rwa ruzitiro bari bubatse maze ahabona intare zapfuye harimo ebyiri nkuru n’ibyana 5.

Ababajije uko byagenze, ngo ntibamusubije kuko yari mushya muri ubwo buzima.
Nyuma yo gutitiriza, baje kumuhishurira uko intare zicwa.

Yabisobanuye agira ati “iyo intare yazaga kurya inka, barayirekaga ikayica. Ako kanya, abashumba b’intarumikwa baragendaga bakayirukana, maze bagatera urushinge rurimo uburozi ya nka intare yishe. Nyuma, barahungaga intare ikagaruka ikarya, maze uburozi bukayinangura.”

Muri uwo mwaka wa 1997, Leta y’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga mu kugerageza kurinda Pariki.

Hatowe itegeko rishyiraho imbibi nshya za pariki, kugira ngo bayitandukanye n’imirima, ahatuwe ndetse n’inzuri.

Pariki yari ifite ubuso bwa km2 2500 maze batangaho inzuri, pariki isigarana ubuso bwa km2 1222 gusa, ari na zo igifite kugeza ubu.

Mutangana agira ati “ Kugabanya pariki ryari ihurizo rikomeye. Ku ruhande rumwe, Leta yashakaga guteza imbere ubukerarugendo, ku rundi ruhande igashaka kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Nyuma yo gutandukanya pariki n’ibikorwa by’abaturage bayikikije, Leta yatangiye urugendo rwo kongera kugarura intare n’izindi nyamaswa zari zaracitse muri pariki y’Akagera.

Mu mwaka wa 2015, intare eshanu zakuwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo none zatangiye kororoka, ku buryo uyu munsi zimaze kugera kuri 20.

Mutangana avuga ko ubu pariki y’Akagera ari icyanya cyiza gifite umutekano, kubera amategeko meza yashyizweho yo kurengera pariki z’u Rwanda muri rusange.

Ibyo kandi byunganirwa na gahunda yashyizweho yo guha abaturiye pariki 10% y’umusaruro winjijwe n’ubukerarugendo buri mwaka. Ayo mafaranga akoreshwa mu bikorwa by’iterambere bigirira abaturage akamaro.
Ibyo bituma bagira uruhare mu kubungabunga pariki zibegereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka