New York: Madame Jeannette Kagame yasabye ko havanwaho ibikidindiza umugore

Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasabye abatuye isi kuvanaho imbogamizi zose zabangamira gahunda yo guha urubuga umugore n’umukobwa ngo nawe yerekane ko ashoboye.

Madame Jeannette Kagame asaba isi gukuraho imbogamizi zose zibangamira iterambere ry'umugore n'umukobwa
Madame Jeannette Kagame asaba isi gukuraho imbogamizi zose zibangamira iterambere ry’umugore n’umukobwa

Madame Kagame yavuze ibi ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye inama ya 14 y’umuryango utari uwa leta World Vision, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ushoboye, isi ishoboye”.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko kugirango ibi bigerweho, hagomba kongerwa imbaraga mu guhindura umuco wo kumva ko hari imirimo imwe n’imwe umugore atatunganya kimwe na mugenzi we w’umugabo.

Madame Kagame yagarutse ku mateka y’u Rwanda, ndetse n’iterambere igihugu cyigezeho cyane cyane mu kongerera ubushobozi umugore, ndetse n’uruhare rwa sosiyete mu iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa.

Madame Kagame yavuze ko umugore afite ubushobozi bwo kuzana impinduka zikenewe
Madame Kagame yavuze ko umugore afite ubushobozi bwo kuzana impinduka zikenewe

Muri iyi nama ya 14 y’uyu muryango utari uwa leta, abafatanyabikorwa baturutse mu mpande zitandukanye z’isi bishimiye ubushobozi bw’umukobwa n’umugore, ari nako kandi bongera imbaraga mu gushora imari mu gahunda zishimangira intero igira iti : ‘arashoboye’.

Madame Jeannette Kagame, ni umuyobozi mukuru w’imbuto foundation, umuryango wihebeye ibikorwa bitandukanye by’urukundo, nko ugufasha ibihumbi by’abakobwa n’abagore n’abakobwa.

Agendeye ku uyu muryango ayoboye, madame Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko abafatanyabikora bagikenewe kugirango abakobwa n’abagore bongere batere indi ntambwe.

Yagize ati: “Turacyakeneye abafatanyabikorwa, kugirango tuvaneho imbogamizi isigaye ariyo myumvire igikomeje kudindiza no gupfobya ubushobozi bw’umugore n’umukobwa, bityo ubushobozi yifititemo bukagaragara”.

Yatanze urugero rwo mu Rwanda, aho uruhare rw’umugore ruri guhinduka, ndetse n’amahirwe akaba arimo kwiyongera, kugirango bagendane n’iterambere ry’abagize sosiyete bose.

Yagize ati: “Inshingano zarahindutse, si ukuba umubyeyi ndetse no kwita ku muryango gusa, ahubwo ubu bari kugira uruhare rufatikra nk’abayobozi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka