Kamonyi: Ubuyobozi burahumuriza abahangayikishijwe n’imyubakire igezweho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko imyubakire igezweho mu Karere itagamije kwimura cyangwa guheza bamwe ngo yinjize abandi.

Kayitesi agaragaza ko imyubakire igezweho itagamije kwimura ba kavukire
Kayitesi agaragaza ko imyubakire igezweho itagamije kwimura ba kavukire

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza igihembwe cya kane cy’umwaka wa 2018, aho abayobozi b’Akarere bagaragarije abanyamakuru ko impungenge bafite zo kuba uko umujyi wa Ruyenzi n’ahandi bitera imbere bishobora kugira ingaruka kuri ba kavukire.

Abanyamakuru bagaragaje ko uko abishoboye bagenda baza gutura muri kamonyi ari nako bagura ubutaka bw’abaturage, badashoboye gutura bijyanye n’ibishushanyo mbonera, kandi nyamara n’abo baturage bakeneye gutura mu Mujyi.

Vice Mayor wa Kamonyi ushinwe ubukungu avuga ko abimukira batazaba imbogamizi
Vice Mayor wa Kamonyi ushinwe ubukungu avuga ko abimukira batazaba imbogamizi

Abanyamakuru kandi bagaragaje ko n’abagura ubwo butaka hari igihe bubaka binyuranyije n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kuko usanga hari abubaka ku buso bugari hasi burenze ubuteganywa n’amabwiriza y’imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Komonyi Kayitesi Alice avuga ko mu rwego rwo kurengera abaturage hafashwe ingamba z’igishushanyo mbonera cy’umujyi ndetse n’ibindi bishushanyo mbonera bijyanye n’ahazashyirwa inganda kandi hakaba hazakurikizwa ibyo bishushanyo.

Agira ati, “Ntabwo umuntu azazana uruganda ngo yirukane abaturage, turi gushyira imbaraga cyane mu gukurikiza ibishushanyo mbonera kugira ngo hatazaba umujyi uheza bamwe ukazana abandi”.

Komite nyobozi y'akarere ka Muhanga n'umuyobozi wa pro femme twese hamwe
Komite nyobozi y’akarere ka Muhanga n’umuyobozi wa pro femme twese hamwe

Naho ku kuba hari abaturage baturuka Kigali mu Mujyi baza gutura ku Kamonyi ku buryo bishobora gukurura akajagari, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe itera mbere ry’ubukungu avuga ko amabwiriza mashya y’imicungire y’ubutaka zarwanya akajagari.

Agira ati, “Byatangiye abantu batura ku buso bunini none bigeze kuri 15m/20m kandi ubwo butaka bugaturwaho kandi bukanakorerwaho ibintu byose ukeneye mu rugo, ibyo rero bizadufasha kurwanya akajagari”.

Agaragaza kandi ko hari gukorwa ibishoboka ngo ubutaka bwo guhingaho budakomeza kugabanuka hakurikizwa ibishushanyo mbonera n’ibyi biteganya gukorera ku buso runaka.

Ubuyobozi kandi ngo bwanakoreye urugendo shuri mu Karere ka Kicukiro ngo barebe uko bashyira mu bkorwa ibiteganywa n’ibishushanyo mbonera ku buryo nta mpungenge z’uko Kamonyi na bo bazabikora neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muti komite nyobozi yakarere ka muhanga munsi yiyo photo ngirango nikamonyi mukosore

kavukire fata utwawe wimuke ubwa wamuhanzi

clement yanditse ku itariki ya: 2-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka