Kutagira aho gukorera bikomeje guca intege urubyiruko rucyinjira mu ishoramari

Bamwe mu rubyiruko ruri kugerageza kwihangira umurimo, baravuga ko bakomererwa no kutabona aho gukorera kuko amazu y’ubucuruzi yishyura amafaranga kandi bo igishoro kinini baba bafite ari ibitekerezo.

Yes Africa mu rugamba rwo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato
Yes Africa mu rugamba rwo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato

Uru rubyiruko rwavuze ibi kuri uyu wa gatatu tariki 28/11/2018, mu nama y’iminsi ibiri iteraniye I Kigali ihuje urubyiruko rwarangije amashuri makuru n’ayisumbuye rufite imishinga mito (Young Entrepreneurship Startups - YES Africa).

Dushimimana Jean Claude bakunda kwita Tony, amaze amezi abiri atangije umushinga wo gukora imitako akoresheje amasaro n’indodo.

Ati:”Cyane cyane ikibazo kiba kugira aho gukorera, kuko nk’urubyiruko tuba dufite amikoro make kandi ahenshi ibibanza byo gukoreramo birahenda cyane”.

Ku kibazo cy’urubyiruko rutangiza kompanyi z’ubucuruzi ariko bakabura ubukode bw’aho bakorera, umuryango All Trust Consult uvuga ko wabashyiriyeho aho bakorera mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali, kuburyo buri wese ufite umushinga ariko atagira aho akorera ahajya bakamuha aho aba akorera igihe akiyubaka.

Umuryango All Trust Consult wateguye iyi nama, usanzwe ufasha urubyiruko rwarangije amashuri makuru n’ayisumbuye, ubaha amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku guhanga imirimo bagendeye kubyo bize cyangwa se ku byo basanzwe bakunda.

Umuyobozi wa All Trust Consult Frank Rubaduka, asaba urubyiruko kutemera abaruca integer bavuga ko gutangiza kompanyi y’ubucuruzi ari ibintu bigoye cyangwa bisaba amikoro menshi, kuko mu Rwanda byoroshye.

Agira ati:”Hari ukuntu mu rubyiruko usanga bazi ko gutangiza company (kompanyi) ari ikintu gihambaye, kandi ni ubuntu muri RDB bimara amasaha 6 gusa ukaba urayibonye.

Urubyiruko rero batinyuke bashinge kompanyi bagendeye kubyo bize,cyangwa se n’ibyo bakunda n’ibyo bashoboye”.

Biteganyijwe ko muri iyi nama hazatoranywa imishinga itatu myiza kuruta indi, ikazahabwa inguzanyo ishingiye ku cyizere, bivuze ko nta yindi ngwate ba nyirayo bazasabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka