Abasura ingoro y’amateka yo kubohora igihugu bahamya ko ari irindi shuri

Abarimu bigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Pawulo I Kibeho mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko nyuma yo gusura ingoro igaragaza amateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi no kubohora igihugu, basanze ari irindi shuri bongeye kunyuramo.

Abarezi ba GS St Paul Kibeho nyuma yo gusura ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside
Abarezi ba GS St Paul Kibeho nyuma yo gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside

Babitangaje kuwa gatanu 30 Ugushyingo 2018,nyuma yo gusura iyo ngoro iherereye mu nteko ishinga amategeko I Kigali.

Nyuma yo kuyisura, aba barimu babwiye Kigali Today ko ubusanzwe aya mateka bayumvaga mu magambo, nabo bakayigisha nk’abayumvise gusa.

Manirakiza Emmanuel umwe muri abo barimu,yemeza ko gusura iyi ngoro ari irindi shuri bongeye kuyo bari basanganywe.

Yagize ati:”Gusura iyi ngoro ku murezi,ni umwanya mwiza wo kongera kwiga amateka y’igihugu,akabyongera ku bundi bumenyi aba asanganywe”.

Mbonyumugenzi Dieudonne ushinzwe amasomo muri GS St Paul Kibeho, avuga ko kwigisha ibyo itahagazeho neza byabaga bigoye, kuko ngo hari n’ubwo abana bashoboraga kubabaza ibibazo bikagora abarezi kubibasobanurira kuko nabo ubwabo batabizi neza.

Uku gusura no kwirebera imbona nkubone ingoro amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ndagijimana Sylvestre,umuyobozi wa GS St Paul Kibeho,yemeza ko ari ingirakamaro ku barimu bose barere igihugu,ariko bikanagirira akamaro abanyarwanda muri rusange,ari nayo mpamvu nyamukuru yabateye kuza kuyisura.

Ati:”Twatekereje kuza kwirebera imbona nkubone uko urugamba rwo kubohora igihugu cyacu rwagenze,kuko tuzi ko buri munsi aya mateka aba akenewe ku bana bacu,ndetse no ku banyarwanda bose muri rusange”.

Aba barimu kandi bavuga ko uru rugendo ari ingenzi mu guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside igaragara muri bamwe bana bakiri bato,ahanini iba yaturutse ku kutagira amakuru y’ukuri,bakemeza ko umwarimu uhaye abanyeshuri amakuru yuzuye kandi y’ukuri badashobora kugira ingengabitekerezo ya jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka