New York - Madame Jeannette Kagame arageza ijambo ku bitabira inama ya World Vision

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2018, madame Jeannette Kagame aritabira inama ya 14 y’umuryango utari uwa Leta World Vision, ibera I New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho ageza ijambo kubayitabira.

Madame Jeannette Kagame araganirira abitabira iyi nama amateka y'u Rwanda ndetse n'aho umunyarwandakazi ageze mu iterambere
Madame Jeannette Kagame araganirira abitabira iyi nama amateka y’u Rwanda ndetse n’aho umunyarwandakazi ageze mu iterambere

Muri iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ushoboye, isi ishoboye”, madame Jeannette Kagame, aragananirira abayitabira amateka y’u Rwanda n’iterambere ry’umugore n’umukobwa, ndetse n’uruhare rw’imiryango ikomeye mu gushyiraho uburyo bworohereza umugore gushyira mu bikorwa uburenganzira bwe, bigamije gutuma agira ijambo mu nzego zifata ibyemezo.

Iyi nama ya 14 y’umuryango World Vision, igamije kugaragaza akamaro ko guteza imbere umwana w’umukobwa n’umugore kugirango abashe kugaragaza buri cyose ashoboye, hagamijwe kurwanya icyabangamira uburinganire.

Ni inama izitabirwa n’abantu barenga 250, abagabo n’abagore bafite ijambo n’ubushake bwo gushyiraho uburyo bwizewe bwo guteza imbere umugore n’umukobwa ngo bahore ku isonga mu guteza impinduka zigamije kurwanya ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka