Imyaka ibaye 20 abakorerabushake ba VSO bakorera mu Rwanda
Mu gihe hizihizwa imyaka 20 ishize umuryango w’abakorerabushake VSO (Voluntary Services Overseas) ukorera mu Rwanda, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba uyu muryango gukomeza kubahugurira abarimu ku nteganyagigisho nshya.

Ubuyobozi buvuga ko mu myaka 20 ishize uyu muryango ugeze mu Rwanda, wabafashije guhugura abarimu mu buryo butandukanye ariko hari n’abagikeneye amahugurwa uko hagenda hakorwa integanyanyigisho nshya no ku rurimi rw’icyingereza.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortunee agaragaza ko nyuma y’uko gahunda z’uburezi zishyizwe mu rurimi rw’icyongereza habaye ikibazo cy’abarimu mu mashuri abanza bize mu gifaransa.

Ngo byatumye bitoroha no kubasha kwigisha mu cyongereza ari naho ahera agaragaza uruhare rutaziguye umuryango VSO wagize mu iterambere ry’uburezi muri aka karere.
Agira ati, “Iyo umwarimu umwe yahuguwe undi ntahugurwe kandi bose bakeneye ubumenyi biba ari ikibazo, ikindi imfashanyigisho zijyanye n’ibyo bahugurwamo biracyari bike, turifuza ko igihe dusigaranye bazahugura abarimu bose”.

Ubwo hizwihizwaga isabukuru y’imyaka 20 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda, Umuyobozi wa VSO mu Karere ka Muhanga mu izina ry’umuyobozi ku Gihugu Theophile Zigirumugabe yasobanuye ko ibyagezweho, byafashijwe n’imiyoborere myiza kandi ubufasha bukenewe buzakomeza.
Agaragaza ko abarimu 1100 bigisha icyongereza n’imibare kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’amashuri abanza bahuguwe ku nteganyangigisho nshya mu mashuri 110 yo mu Karere kose nta gutoranya kuko yaba aya leta n’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano babonye ayo mahugurwa.

Agira ati, “Abana dufasha ni ab’igihugu tugomba gukomeza kubitaho kugira ngo ibyo twabahaye bizagirire akamaro n’abazadukomoka ho”.
Muri gahunda yiswe BLF kandi (Building Leaning Foundation) mu myaka itatu n’igice iri imbere ngo amahugurwa azakorwa mu byiciro bibiri n’ubundi ku bigo 110 hakurikijwe integanyagigisho nshya kugira ngo abarezi bamenye uko bashyira mu matsinda abanyeshuri, n’uko babaha isuzuma, ndetse n’uko umwarimu yabasha kumenya uko umwana yategurwa akaba yakwimukira mu wundi mwaka.
Umuyobozi ushinzwe imiryango itari iya Leta mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB Justus Kangwagye avuga ko kuba hashize imyaka 20 VSO ikorera mu Rwanda mu gikorwa cyo guteza imbere uburezi, ari inkunga ikomeye uyu muryango ufashamo abana b’u rwanda b’ejo hazaza akabasaba ko batayipfusha ubusa.
Umuryango Voluntary Services Overseas (VSO), ni umuryango w’abakorerabushake mu iterambere, ukaba ufite intego yo kubaka isi izira ubukene.
Ohereza igitekerezo
|