Avoka zagaburirwaga ingurube zabyajwemo umushinga utunze benshi

Niyidukunda Mugeni Euphrosine wo mu karere ka Huye yatangiye gukora amavuta atandukanye muri avoka, azihesha agaciro mbere zarapfaga ubusa none biragenda bimuteza imbere.

Avoka zeraga ari nyinshi cyane zikagaburirwa ingurube
Avoka zeraga ari nyinshi cyane zikagaburirwa ingurube

Uyu mukobwa ukomoka mu murenge wa Mbazi ari na ho akorera uwo mushinga, yemeza ko muri ako gace icyo gihingwa kihera cyane ariko ugasanga kitagirira akamaro ba nyiracyo ari ho yakuye igitekerezo cyo gushaka uko yakibyaza umusaruro.

Niyidukunda wiga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya “Business Administration”, umushinga we ngo yawutangiye muri 2017 afatanyije na mugenzi we, asobanura icyamuteye kuwukora.

Agira ati “Kubera ukuntu iwacu tweza avoka nyinshi cyane, nabonaga abaturage bazeza ariko bakabura aho bazishyira, bikaba ngombwa ko bagura ingurube ngo bazizigaburire. Kubera ko nari nzi akamaro ka avoka mu mubiri w’umuntu, nahisemo gutangira umushinga wo kuzikoramo amavuta yo kurya”.

Nyuma yo guhugurwa na ‘DOT Rwanda’ ku kwihangira imishinga, Niyidukunda ngo yatangije ibihumbi 40 yo kuri buruse, agura akamashini gasya avoka hakavamo amavuta, gusa ngo byari bigoye kuko yabonaga duke ariko bimufasha kwinjira mu irushanwa n’abandi bahuguranywe, aratsinda ahembwa ibihumbi 400 ari yo yazamukiyeho.

“Ibyo bihumbi 400 ni byo twazamukiyeho, tukagura avoka tukazisya na ka kamashini kamwe ariko umusaruro ukaba muke, abaguzi bawudusaba tukawubura. Mu mpera za 2017 twagiye mu irushanwa rya Youth Connect, tuba aba kabiri duhembwa miliyoni eshatu, dushakiraho andi tugura imashini nini za miliyoni 5.6Frw”.

Avoka zapfaga ubusa ubu azikuramo amavuta yo guteka
Avoka zapfaga ubusa ubu azikuramo amavuta yo guteka

Ibyo ngo byatumye bakora cyane, bakabona litiro 20 z’amavuta buri cyumweru ajya ku isoko, atangira gushakwa na benshi ndetse aza no kubona igihembo muri uyu mwaka, bahabwa miliyoni 4.3Frw, bayaguramo indi mashini biteze ko izabafasha kongera umusaruro.

Icupa rya litiro y’ayo mavuta rigura ibihumbi 10Frw, ariko ngo kugeza ubu ntabasha guhaza isoko ry’abayasaba nko mu mahoteri, ahacururizwa ‘produits’ z’ubwiza bw’uruhu n’ahandi cyane ko anakora amavuta aba mu ducupa duto akoreshwa mu misatsi, kamwe kakagura 2000Frw.

Ati “Nk’ubu mfite umukiriya unsaba nibura uducupa 100 tw’amavuta yo mu misatsi buri cyumweru ariko sindabasha kumuhaza, muha utwo mbonye. Hari n’ahandi bansabye litiro 100 buri cyumweru bikananira kuko ngikora litiro 20 zonyine mu cyumweru kubera igishoro kidahagije”.

Icyakora ubu ngo yatangiye kuvugana na BDF ku buryo imishyikirano igeze kure, akaba ngo yizera ko mu gihe kidatinze azabasha kubona inguzanyo ya miliyoni 10Frw bityo akaba yakora agahaza isoko ndetse na we akiteza imbere.

Ayo mavuta ngo ashobora gutekeshwa cyangwa akaba yasukwa ku biryo bihiye ku muntu uri ku meza kandi ngo yuzuye intungamubiri zinyuranye.

Ku mwero wa avoka muri Huye ngo ziba zigura make cyane, aho imwe iba ari nk’amafaranga 20, ariko ubu ngo Niyidukunda azigurira abaturage ari mbisi ku mafaranga 150 ku kiro, bityo ngo nta zigipfa ubusa zo hafi y’aho akorera.

Kuri ubu umushinga wa Niyidukunda uhagaze miliyoni 10Frw, akaba yarahaye akazi abakozi 4 bahoraho, umwe ahembwa ibihumbi 60Frw ku kwezi akagira n’abandi batandatu ba nyakabyizi ariko ngo arateganya kubongera uko umushinga uzagenda waguka kuko ateganya kuzakoramo n’ibindi.

Umushinga wo kubyaza amavuta avoka uhagaze miliyoni 10
Umushinga wo kubyaza amavuta avoka uhagaze miliyoni 10

Kubera ko acyiga, ngo ntabona umwanya uhagije wo kuba mu bikorwa bye ariko ngo ari mu mwaka wa nyuma, ari hafi kubyegera ariko ngo ntibibuza ko na we yihemba ibihumbi 100Frw kandi ngo nta kandi kazi yumva azasaba.

Mu biganiro byahuje urubyiruko ruri mu buhinzi n’urwongera agaciro umusaruro wabwo rwibumbiye mu ihuriro ‘RYAF’ n’abafatanyabikorwa babo barimo umushinga wa Hinga weze, kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2018, urubyiruko rwibukijwe ko rugomba gukora imishinga myiza, yujuje ibisabwa bityo rugahabwa inkunga cyangwa inguzanyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

number yawe tuyibonye byadushimisha murakoze

epimaque dusabimana yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

ndabasaba kumuza nuwo uyakora kuko haribyishi nibaza kuri avoka nimubikora muzaba mukoze cyane merereye rutsiro mushonyi

epimaque dusabimana yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Dukeneye phone number ye NGO tumuvugishe

Denis yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Tel:0784411949
0725265657

murakoze mwese abakunda ibyo nkora ndabategereje cyane muri Made in Rwanda expo ,maze abashaka kumenya byinshi kuri yo nkabasobanurira.I am proudly to provide best quality oil for you all my clients.thank you so much

Euphrosine yanditse ku itariki ya: 30-11-2018  →  Musubize

Hello njye mumpuje numuhinzi wa avocat uzifite zeze mwaba mukoze my email is [email protected] murakoze

Beloved yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Woow terimbere mukobwa mwiza!!! Abantu nkaba leta iba ikwiye kubasha bagakabya inzozi zabo bagatanga imirimo no kurundi rubyiruko. Congs to her!

James yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka