Twirinde kubwira abayobozi ibyo bashaka kumva gusa- Never Again

Abaturage bo mu mirenge ya Rutunga, Bumbogo na Gatsata basoje amahugurwa ku miyoborere myiza, bakanguriwe kujya babwiza ukuri abayobozi ku bibazo byugarije abaturage, bagacika ku muco wo kubabwira ibyo bashaka kumva bagamije kwihakirwa, no gushaka amaronko.

 Mukankubito Immacullée umuyobozi wungirije muri Never Again Rwanda avuga ko bidakwiye ko kubwira abayobozi ibyo bashaka kumva gusa ari ugusenya igihugu
Mukankubito Immacullée umuyobozi wungirije muri Never Again Rwanda avuga ko bidakwiye ko kubwira abayobozi ibyo bashaka kumva gusa ari ugusenya igihugu

Kubwiza ukuri abayobozi ubagaragariza ibibazo byugarije abaturage ngo bizafasha abayobozi kubimenya, ndetse no gufatanya n’abaturage kubishakira ibisubizo nk’uko bivugwa na Mukankubito Immacullée umuyobozi wungirije muri Never Again Rwanda.

Yagize ati" Kubwira abayobozi ibyo bashaka kumva gusa ukirengagiza ukuri kw’ibibazo byugarije abaturage, ntabwo uba wubaka igihugu."

Mukankubito avuga ko guhugura abaturage ku miyoborere myiza ari ingirakamaro, ngo kuko imiyoborere myiza ari ryo shingiro ryo kubaka amahoro arambye mu muryango.

Anavuga ko nyuma yo guhugura aba baturage bababumbira mu matsinda y’imiyoborere myiza, bakazajya bagena iminsi yo guhura baganira ku ruhare rwabo mu bibakorerwa, ndetse no ku bibazo muri rusange bibugarije bakabyikemurira, ibyo badashoboye bakiyambaza ubuyobozi bukabibafashamo.

Ati" Iyi gahinda izafasha kubaka imiyoborere myiza idaheza kandi buri muturage yibonamo, inafashe abaturage gusobanukirwa uruhare rwabo mu miyoborere ibakwiye kandi ibaganisha aheza bifuza."

Bimenyimana Deogratias avuga ko amatsinda yabafashije no kwiteza imbere
Bimenyimana Deogratias avuga ko amatsinda yabafashije no kwiteza imbere

Bimenyimana Deogratias, ni umuturage utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gikomero, Akagali ka Minini, akaba yarahuguwe mu cyiciro cya mbere.

Avuga ko Amatsinda y’imiyoborere myiza yabagiriye akamaro gakomeye, agashimira ubufatanye bwa Never Again na Leta mu kurushaho kubaka imiyoborere inogeye abaturage.

Ati" Mu itsinda tuba turi abantu 30 b’inyangamugayo, tukaba duterana rimwe mu kwezi tuganira ku nsanganyamatsiko nyinshi zigamije iterambere ryacu. Iyo dusanze hari igikeneye ubuvugizi twegera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge akadufasha kukibonera igisubizo."

Anavuga ko itsinda ryabafashije kurushaho kwibonanamo cyane, bakirengagiza ibyabatanya, ahubwo bagatekereza ku mishinga yo kwizigamira ubu imaze gutuma bbamwe muri bo batera imbere.

Mu muhango wabereye mu Murenge wa Bumbogo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, abo baturage bo mu mirenge ya Bumbogo, Gasyata na Rutunga, bahise baremwamo amatsinda atatu y’imiyoborere myiza.

Aba baturage bakomoka mu turere dutatu turimo Gatsata, Rutunga na Bumbogo
Aba baturage bakomoka mu turere dutatu turimo Gatsata, Rutunga na Bumbogo

Umwe mu bahuguwe wo mu itsinda rya Gatsata, yavuze ko aya matsinda azabafasha cyane kujya hari ibibazo bazajya bikemurira ubwabo batarinze kwitabaza ubuyobozi.

Yanavuze kandi ko aya matsinda azajya afasha abayobozi kumenya ibibazo byugarije abaturage bigakemurwa mu buryo bwihuse, bityo bikazanatuma babasha kwesa imihigo n’amanota menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka