Kiriziya Gatorika igiye gusaba ko uwa 28 Ugushyingo uba umunsi w’ikiruhuko

Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi gatorika ya Gikongoro, avuga ko bifuza kuzasaba ko uwa 28 Ugushyingo waba umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose.

Musenyeri Celestin Hakizimana umushumba wa diyosezi ya Gikongoro
Musenyeri Celestin Hakizimana umushumba wa diyosezi ya Gikongoro

Yabitangaje kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa yabereye i Kibeho kuva mu 1981 kugera mu 1989.

Yagize ati “Dufite icyifuzo cyo gukomeza kwegera ubuyobozi bw’igihugu, kugira ngo umunsi wa 28 Ugushyingo uhabwe agaciro ukwiye, kugira ngo Umunyarwanda wese ubishatse ajye abasha kuza i Kibeho, atishe akazi, atanarinze gusaba uruhushya.”

Yunzemo ati “uwo icyo cyifuzo kizageraho ntazagisubize inyuma, kuko ni inyungu za kiliziya n’igihugu. Bityo Abanyarwanda twese tuzaba abasangwa bakira abashyitsi baturutse imihanda yose, cyane cyane ko n’umuhanda uzaba watunganyijwe, i Kibeho habaye nyabagendwa.”

Uwa 28 ugushyingo ubaye ikiruhuko ngo iyi mbaga yakwikuba kenshi ku munsi nk'uyu
Uwa 28 ugushyingo ubaye ikiruhuko ngo iyi mbaga yakwikuba kenshi ku munsi nk’uyu

Musenyeri Hakizimana kandi yavuze ko bari mu nzira yo gushyiraho abayobora abashyitsi baje gusura Kibeho, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana muri aka gace.

Muri abo bayobora abashyitsi, ngo hazaba harimo abakorerabushake bazashyirwaho na Kiliziya, ndetse n’abakozi babihemberwa bazashyirwaho n’urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB.

Aba ngo bazaba bavuga indimi z’amahanga ku buryo bazajya babasha gusobanurira n’abanyamahanga ibijyanye na Kibeho. Ibi kandi ngo ntibivuga ko abagenderera Kibeho bazajya bishyuzwa.

Kiliziya gaturika kandi irateganya gukura akajagari mu icuruza ry’ibikoresho by’ubuyoboke, kuko ngo byagaragaye ko hari abacuruza ibyo biboneye, bidasa n’ibisanzwe byifashishwa.

Musenyeri Hakizimana ati “hari nk’abacuruza amashusho adasa n’asanzwe yifashishwa. Mu bihe biri imbere tuzakora ku buryo hazabaho abashinzwe kureba ibigomba gucuruzwa, bikanashyirwaho kashe ya Kibeho.”

Uku kureba ibikwiye gucuruzwa bizanajyanirana no kubaka aho gucururiza ibi bikoresho, ku buryo abakora uyu murimo bazaba baba bafite aho babarizwa, atari ukubasanga aho ari ho hose.

Icyi cyemezo cyo kuzashaka aho gucururiza cyashimishije abakora uwo murimo kuko n’ubundi ngo aho bacururiza izuba ribica, n’imvura ikabanyagira, kuko kubona aho gucururiza ari ukwirwanaho.

Umwe muri bo ati “N’ubundi iyo ino haje abantu benshi nk’uyu munsi turasora. Dukoreye ahantu heza hanasakaye byarushaho kuba byiza.”

Ubwo hizihizwaga imyaka 37 ishize amabonekerwa atangiye kubera i Kibeho
Ubwo hizihizwaga imyaka 37 ishize amabonekerwa atangiye kubera i Kibeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

REKA RERO MBABWIRE BAVANDIMWE IBITEKEREZO BYANYU BIHABANYE NIBIVUGWA. MUSENYERI ATI TURASABA RETA IKIRUHUKO NAHO MWEBWE MUKAJYA MUBYIMYEMERERE NONESE NINDE WABABWIYE KO IBYOMWEMEYE ARUKURI. MWIBAZE KURIRIJAMBO YEZU YA BAJIJE, PIRATO NGO, UKURI NIKI? KANDI MWISUBIZE.

NITWA DAMASENE yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Ariko Musenyeri rwose reka kurushya leta dore yabahaye iminsi myinshi ya congé. Ubundi Wakabaye utwigisha uti ariko ubundi N’ANDI MAKONJI LETA IDUHA KUBERA IMIHANGO YA KILIZIYA GATULIKA ubundi igitabo bita BIBILIYA YARAYIHANUYE? Ahubwo Musenyeri ikiza wakorera leta nukuvuga uti nkurikije BIBILIYA n’amakonji dufite naveho.

ahahaha yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Si byiza ko umuntu avuga ibyo yishakiye byose cyangwa atekereje,cyane cyane iyo ari kuvuga ibyerekeranye n’ukwemera.Twirinde gucira abandi urubanza ngo ni uko bafite ukwemera gutandukanye n’ukwacu(Imana yo. yonyine ni yo izi ibyacu kuko ireba ibigaragara n’ibitagaragara,ikaba izi ibiri mu biteketezo byacu).

None se ko mbona hari amadini atandukanye kandi buro dini rikiyita iry’ukuri rigaseka cyangwa rigacira abandi urubanza,ubwo abari mu kuri ni abahe?habaho ukuri kungahe?

Sosthene yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Ibi ni ibitekerezo bya shitani.

rekeraho fils yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Muvandimwe buri wese agira ibyo yemera ikizima n’uko bitabangamira mugenzi ufite aho uhagaze n’undi akahagira hanyuma kandi buri wese agira uko yumva ibintu.reka bene byo bakomeze babane nabyo rwose ntawe uguhase kubyemera kuko ababemera turahari kdi benshi. God bless u

uwurerwa alice yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Mu madini ya Gikristu,Abagatolika nibo bonyine bambaza Mariya,bakamwita “Bikira-Mariya”.Bisobanura ko yakomeje kuba Vierge.Kandi bakigisha ko Mariya nta bandi bana yabyaye.Ariko se niko Bible ivuga??Reka turebe icyo Bible ibivugaho.Muli Luka 2 umurongo wa 5,havuga ko Mariya yari fiyanse wa Yozefu.Muli Matayo 1 umurongo wa 25,havuga ko Yozefu ataryamanye na Mariya kugeza amaze kubyara Yesu.Bivuga ko nyuma baryamanye,bakabyara abandi bana.Ikibyemeza ni iki?Nuko muli Matayo 13 imirongo ya 54 kugeza 56,havuga barumuna ba Yesu na bashiki be ndetse n’amazina yabo.Amadini agoreka (to distort) inyigisho za Bible,akazisimbuza traditions zabo.Nkuko Matayo 15 umurongo wa 9 havuga,herekana ko imana itemera bene ayo madini.

dusenge yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Bigenze gutyo,n’Abaslamu basaba Umunsi w’Ikiruhuko igihe bagiye I Maka.Na Gitwaza nawe agasaba ko haba Ikiruhuko kubera ko we n’Abayoboke be bagiye muli Israel.Gusa dukwiye kwibaza niba iyi myemerere ihuye na Bible.Ese ubundi koko ni Maliya wabonekeye i Kibeho muli 1981? Reka dukoreshe Bible turebe icyo ivuga ku Mabonekerwa.Muli 2 Abakorinto 11:14,havuga ko SATAN yigira Umumarayika Mwiza. Urugero,mwibuke Satani akoresha INZOKA muli Eden,Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka ivuga,nyamara yari SATANI.Na biriya by’i Kibeho nuko. Ibyo bita kubonekerwa na Maliya,ni amadayimoni aba yigaragaza,kugirango basenge bakoresha ibibumbano kandi Imana ibitubuza (Idolatry).Muli Kuva/Exodus 20:4,Imana itubuza gusenga dukoresha Ibibumbano.Niyo waba ataribyo usenga.Nyamara I Kibeho,ni ibibumbano n’imisaraba gusa baba bapfukama imbere,babyita Maliya nyamara nta muntu numwe uzi uko Maliya yasaga.Bibabaza imana cyane.

karekezi yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka