Mu mafoto irebere ubukwe bwa Prophet Vincent Mackay na Kate Ndikumagenge
Prophet Vincent Mackay usanzwe ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze ubukwe na Kate Clinton Ndikumagenge, mu birori bibereye ijisho byabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2026.
Ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali. Ni ibirori byarimbishijwe n’Umunya-Uganda Icandy, umuhanga mu gukora decoration uzwi cyane mu Karere na Afurika y’Iburasirazuba.
Clinton Ndikumagenge mbere y’uko ubukwe buba, mu butumwa bw’amashusho yanyujije kuri Instagram ye, ari kumwe n’umukunzi we, yagize ati “Ku wa Gatandatu hatinze kugera”.
Ntabwo byatinze kuko ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2026, byarageze maze imbere y’imiryango yabo bombi ndetse n’inshuti, basezerana imbere y’Imana kubana nk’umugore n’umugabo.
Nyuma y’ubu bukwe Clinton Ndikumagenge yashimye abantu bose baje kubashyigikira kugira ngo ibirori byabo bigende neza.
Yagize ati “Mwarakoze cyane mwese mwaje, abagize uruhare mu migendekere myiza y’ubukwe, abadushyigikiye n’abadufashije kugira ngo umunsi w’ubukwe bwacu ube uwo tuzahora twibuka. Turishimye kandi namwe mwakire ishimwe riva ku ndiba y’imitima yacu.’’
Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo kuko mu 2022 Prophet Vincent Mackay yambitse impeta y’urukundo Clinton Ndikumagenge amusaba kuzamubera umugore, umuhango wabereye mu Kirwa cya Santorini mu Bugiriki.
Uyu mugore n’umugabo we, basanzwe ari abakozi b’Imana, kuko Kate Clinton Ndikumagenge yamenyekanye binyuze mu nyigisho anyuza kuri Instagram, aho yigisha ubutumwa bwiza abinyujije mu cyo yise “Preeminent Touch” mu gihe Prophet Vincent, ari we washinze akaba anayobora “Prayer Warriors Global”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|