Buri mwaka mu Rwanda abasaga 12,000 bandura virus itera Sida

Mu Rwanda buri mwaka abasaga 12.000 bandura virus itera Sida, akaba ariyo mpamvu muri uyu mwaka hashyizwe imbaraga mu gukangurira abanyarwanda kwitabira uburyo bwo kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze binatume bafata ingamba.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubuzima na Guverineri w'intara y'Amajyaruguru
Ambasaderi wa USA mu Rwanda, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuzima na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru

Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018, ubwo ku nshuro ya 20 u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, igikorwa cyabereye mu karere ka Musanze.

Abaturage bo mu turere twa Musanze na Nyabihu baganiriye na Kigali Today bavuze ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo service zo kubona imiti igabanya ubukana no kwipimisha virus itera Sida zibegere hafi ngo kuko kenshi zitangirwa ku bigo nderabuzima gusa ntizibegere kenshi mu midugudu.

Ahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dukumire ikwirakwizwa rya virus itera Sida, twipimishe kandi duharanire ubuzima bwiza’’; Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi yahamije ko u Rwanda ruri mu cyerekezo cyo kurandura Virus itera Sida.

Yagize ati: ‘’kugeza ubu mu Rwanda abanduye virus itera Sida bangana na 3%, turashaka gushyira imbaraga nyinshi mu guhangana n’iki kibazo ku buryo nibura mu mwaka wa 2030 tuzaba twageze ku ntego yo kuyirandura burundu; ibi rero kubigeraho birasaba ko abantu bitabira service zo kwipimisha ku bushake, kugira ngo bamenye uko bahagaze bitume bafata ingamba zo kwirinda no gufata imiti ku banduye’’.

Mbere y'umunsi mukuru habanje urugendo rwo kurwanya SIDA
Mbere y’umunsi mukuru habanje urugendo rwo kurwanya SIDA

Miniteri y’ubuzima kandi ivuga ko abaturarwanda bakwiye kumva uburemere bw’iki kibazo gihangayikishije cyane, basobanukirwa mu buryo bwimbitse ububi bwa Virus itera sida, kuyirinda no kwitabira gukoresha service zo ku bigo nderabuzima n’izashyizweho n’abafatanyabikorwa mu guhangana nayo.

Dr Brenda Asiimwe Gatera umuyobozi wa AHF umuryango ufatanya na Ministeri y’ubuzima mu kurwanya Virus itera Sida yahamirije Kigali Today ko hari byinshi bikomeje gukorwa mu guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati: ’’nk’ubu twashyizeho gahunda yo gupima ku bushake no gukwirakwiza udukingirizo kandi bigakorwa ku buntu; ku buryo mu turere umunani twashyizemo iyi gahunda nibura buri kwezi udukingirizo dusaga ibihumbi ijana tugera ku baturage, ibi ariko ntibibujije ko tugifite byinshi byo gukora kugira ngo ikibazo cya Virus itera Sida gishakirwe igisubizo kirambye’’.

Benshi mu bitabiriye bari bambaye imyenda iriho ubutumwa burwanya SIDA
Benshi mu bitabiriye bari bambaye imyenda iriho ubutumwa burwanya SIDA

Igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA cyanitabiriwe n’Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’abibumbye mu Rwanda ndetse na Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe mu Rwanda.

Mu byegeranyo byakorewe mu Rwanda akarere ka Burera n’aka Karongi nitwo turi ku isonga mu kwitabira service zo kwipimisha Virus itera Sida cyane cyane ku bagore batwite.

Muri iki gikorwa hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikarira ibyiciro byose by’abanyarwanda kwipimisha virus itera sida, aho byitezwe ko igihe cy’amezi atandatu bugiye kumara bukorwa buzasiga nta wucikanwe n’ayo mahirwe kugira ngo bifashe abantu kumenya uko bahagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka