Kibeho: Radio Mariya yafunguye ishami ahabereye amabonekerwa

Radio mpuzamahanga ya Kiriziya Gatolika yafunguye ishami ryayo i Kibeho ahantu honyine muri Afurika kiriziya yemeza ko habereye amabonekerwa.

Kibeho ibitse amateka atari ahandi muri afurika
Kibeho ibitse amateka atari ahandi muri afurika

Mu gihe kuri uyu wa gatatu tariki 28/11/2018 I Kibeho hakomeje kubera ibirori byo kwizihiza imyaka 37 ishize umubyeyi Bikiramariya agendereye u Rwanda, iyi radio Mariya yafunguwe izatangariza abatuye u Rwanda n’isi amateka ya Kibeho n’ubutumwa bwahatangiwe.

Jean Paul Kayihura, umukozi wo mu muryango mugari uhuza za Radiyo Mariya ku isi, ushinzwe za Radiyo Mariya zo muri Afurika, akaba yaranagize uruhare mu mushinga washyizeho iyi radiyo, yashyizweho hagamijwe kwamamaza ko Kibeho imenyekana ku isi hose, bityo irusheho gusurwa n’abakora ingendo ntagatifu.

Ati “Muri Afurika yose, i Kibeho ni ho honyine habaye amabonekerwa ya Bikira Mariya. Kugeza ubu hasurwa n’ababarirwa mu bihumbi icumi, makumyabiri cyangwa mirongo itatu. Nyamara mu mahanga ahandi Bikira Mariya yabonekeye hagendwa n’ababarirwa mu mamiriyoni.”

Inzu radio Mariya yafunguwe i Kibeho izakoreramo
Inzu radio Mariya yafunguwe i Kibeho izakoreramo

Twibukiranye amabonekerwa yabereye I Kibeho kuva mu mwaka 1981.

Alphonsine Mumureke

Uyu mukobwa wari mu kigero cy’imyaka 16, yari kumwe na bagenzi be mu cyumba gifatirwamo amafunguro, mu masaha ya nyuma ya saa sita maze yumva ijwi rituje rimuhamagara riti “Mwana wanjye”, maze akurikira iryo jwi mukirongozi, abona umugore ufite ubwiza budasanzwe, yambaye umwenda wera ndetse yiteye undi w’ubururu mumutwe.

Alphonsine Mumureke wabimburiye abandi mu kubonekerwa (Source: Internet)
Alphonsine Mumureke wabimburiye abandi mu kubonekerwa (Source: Internet)

Alphonsine yamubajije uwo ariwe undi aramusubiza ati “Ndi nyina wa Jambo”. Uyu mwangavu ngo yakomeje kwitegereza uwo mugore wari umuri imbere anibaza uburyo yabagendereye. Amwe mu magambo ngo baganiriye, ni nk’ikibazo yabajijwe na Bikiramariya kigira kiti “ukunda nde”, maze uyu mwana wari umukirisitu kandi ukunda gusenga arasubiza ati “Nkunda Imana na bikiramariya wabyaye Yezu”, igisubizo ngo cyashimishije bikiramariya cyane. Ahita amubwira ati: ““Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”.... “Ndifuza ko inshuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”.

Iri bonekerwa ryambere rya Alphonsine ryamaze iminota nka 15, gusa ngo ntabwo ibyamubayeho byigeze byemerwa n’abo babanaga, ahubwo bakamufata nk’uwarwaye indwara yo mumutwe.
Bukeye bwayo iyi ‘ndwara’ nk’uko abo babanaga babyitaga yongeye kumufata ari mu cyumba bararagamo. Kuva ubwo hafi buri wa gatandatu uyu mwangavu ngo yarabonekerwaga, bamwe bakabihakana, abandi batangira kugenda babyemera buhoro buhoro, ariko bamuzanira amashapure ngo ayasabire umugisha umubyeyi wo mu ijuru umubonekera.

Anathalie Mukamazimpaka

Mukamazimpaka kuri ubu uri mukigero cy’imyaka irenga 50 nawe yakundaga gusenga cyane nka mugenzi we wabanje. Ngo yabonekewe na Bikiramariya igihe cy’imyaka ibiri maze amusezeraho.

Anathalie Mukamazimpaka uwabonekewe (Source: Internet)
Anathalie Mukamazimpaka uwabonekewe (Source: Internet)

Uyu yahawe ubutumwa busaba abantu gusenga cyane ndetse no gukunda cyane iby’ijuru kuko aribyo bihoraho n’aho iby’isi bikaba bishira vuba.
Ngo bikiramariya yabimubwiye agira ati: “Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima”.

Mukangango Marie Claire

Uyu mukobwa wabonekewe inshuro zigera kuri 15, ngo mbere ntiyakozwaga ibyo gusenga, ahubwo yari umwana ushabutse akikundira ubuzima bwo kwishimisha no kwishimira ubuto bwe. Uyu kandi ngo yari mubambere bamwazaga Alphonsine bamwita umurwayi wo mumutwe.

Marie Claire Mukangango (Source: Internet)
Marie Claire Mukangango (Source: Internet)

Igihe kigeze yumva ijwi rimuhamagara rigira riti “Anathalie mwana wanjye?” maze aramwitaba. Muri make, ikiganiro bagiranye cyari kigamije ubutumwa bugira buti: “Nimusenge cyane kuko Isi ari mbi , mukunde ibyo mu ijuru kuko iby’Isi bishira vuba. Mwitonde kandi murangwe n’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya kandi mugarukire Imana”.

Aya magambo ngo yaramuhinduye cyane bitangaza abari bamuzi, cyane ko yayafashe nk’ubutumwa bukomeye kdi agomba kugeza ku bandi.

Uyu mukobwa ngo yabonekewe na Bikiramariya inshuro zigera kuri 15 kugeza mu mpera z’umwaka wa 1982. Muri make, uyu mukobwa yahawe ubutumwa busaba abantu gusenga cyane kuko ngo isi yarimo igenda iba mbi kurushaho, ndetse by’umwihariko ngo mu Rwanda rw’icyo gihe ngo ibintu ntibyari bimeze neza.

Kibeho yahindutse ubutaka butagatifu (Holy land)

Kuva aya mabonekerwa yaba, abakirisito baturuka hirya no hino ku isi bahakorera ingendo ntagatifu, dore ko habarizwa ibikorwa byinshi bigaragaza amateka yihariye habitse cyane cyane mu bijyanye n’ukwemera kwa gikirisitu Gatolika.

Ishusho ya Yezu isumba izindi zose muri Afurika iri i Kibeho
Ishusho ya Yezu isumba izindi zose muri Afurika iri i Kibeho

Ikibeho niho hantu habarizwa ishusho ndende cyane isumba izindi zose muri Afurika ya Yezu, ireshya na metero esheshatu igapima ibiro 950.
Ikibeho kandi hasurwa iriba ry’amazi y’umugisha, bivugwa ko ibyaryo byatangajwe n’ababonekewe bavugako Bikiramariya ariwe watanze iryo tegeko.
Hari kandi ingoro ya Bikiramariya yubatse mu ishusho y’inuma nayo ishimisha benshi mu bahakorera ingendo ntangatifu.

N’ubwo aba bakobwa batatu aribo bemejwe na Kiriziya ko babonekewe, bivugwa ko ababonekewe bagera kuri 30 ariko benshi Kiriziya Gatolika ntiyabasha kwemeza iby’amabonekerwa yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NAWE SIWE. YEZU AMUHUMURE KD AMUHE GUSOBANUKIRWA. RM AKUYOBORE UMENYE NEZA IBYA BIKIRAMARIYA. KK NTIWAVUGA KO UKUNDA YEZU/ YESU UTAZI UWAMWIBARUTSE.

NANA yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Ibi Gatulika ivuga ko Bikiramaliya yababonekeye I Kibeho,ntabwo aribyo.Mwibuke ko SATAN yigira Umumarayika Mwiza igashuka abantu nkuko 2 Abakorinto 11:14 havuga. Urugero,mwibuke Satani ikoresha INZOKA muli Eden,Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka ivuga,nyamara yari SATANI.Na biriya by’i Kibeho nuko. Ibyo bita amabonekerwa,ni amadayimoni aba yigaragaza,kugirango basenge ibibumbano babyita Maliya (Idolatry).Ikintu cyaba ukagirango ni imana igikoze,nyamara ari SATANI n’abadayimoni.Dore gihamya yuko imana itakwemera ko MALIYA abonekera I Kibeho.Imana itubuza gusenga dukoresha Ibibumbano (Kuva 20:4).Nyamara I Kibeho,ni ibibumbano n’imisaraba gusa baba bapfukama imbere,babyita Maliya kandi nta muntu numwe uzi uko Maliya yasaga.Bibabaza imana cyane.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

Jya umenya ibyawe iby’abandi ubireke kuko ibyo uvuga harimo ubugoryi bwinshi n’ubujiji bwa giporoso. Iyo biliya ukangisha abayanditse si abantu?? Rero ntukumve ko ibyo wumva ko aribyo aribyo byo. Jya wimenya wenyine n’ibyawe kuko buri muntu azabazwa ibye. Ntawuzaza kukubaza ibya kiliziya.

aaa yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka