Habonetse imbwa zipima Malariya

Abashakashatsi bo mu Bwongereza bagaragaje ko imbwa zatojwe neza, zishobora kwifashishwa mu kumenya umuntu urwaye malariya, zihunahunnye amasogisi yambawe n’uyirwaye.

Ubusanzwe imbwa zimenyerewe mu gutahura ibiyobyabwenge none ngo na malariya zizajya ziyitahura
Ubusanzwe imbwa zimenyerewe mu gutahura ibiyobyabwenge none ngo na malariya zizajya ziyitahura

Ni umushinga ugitangira ariko abawukoraho, bizera ko ushobora kuzagira akamaro mu gupima iyo ndwara mu buryo bwihuse, cyane ko ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu hafi 500,000 buri mwaka hirya no hino ku isi.

Imbwa zifite ubushobozi buhambaye bwo guhunahuna, zikamenya umuntu ufite malariya ariko ntizamenya neza aho yaturutse cyangwa icyayiteye.Ikindi abashakashatsi bagaragaza, ni uko imbwa zishobora kumenya urwaye kanseri zihunahunnye inkari ze cyangwa umwuka we.

Ibyo ntibikorwa n’imbwa izo ari zo zose, kuko ngo bikorwa n’imbwa zabitojwe gusa. Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko ibisubizo byatanzwe n’imbwa byizewe ku kigero cya 70% ku bipimo by’abantu bafite malariya, mu gihe byizewe kugeza ku kigero cya 90% ku bipimo by’abatayifite.

Profeseri Steve Lindsay , umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi bw’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Durham yo mu Bwongereza yagize ati “Nubwo ubushakashatsi bwacu bukiri mu ntangiriro, twerekanye ko imbwa zatojwe, zishobora kumenya umuntu ufite malariya mu mubiri we, zihunahunnye umwaka we kandi bikaba byizewe".

Ubwo bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Durham, bwatewe inkunga na Fondation ya Bill na Melinda Gates, hatozwa imbwa zakoreshejwe mu igerageza muri Gambia nk’ahantu hakunda kuba malariya. Hakusanyijwe amasogisi y’abana 175 bafite hagati y’imyaka 5 na 14, 30 muri bo, byagaragaye ko bari bafite malariya, mu gihe 145 nta malariya bari bafite.

Intego y’ubwo bushakashatsi, ngo ni ukuzabona imbwa zihura malariya zifashishwa ku bibuga by’indege, bityo bikagabanya ikwirakwizwa rya malariya hagati y’ibihugu, cyane cyane ko izo mbwa zishobora kumenya umuntu ufite malariya nubwo nta kimenyetso na kimwe yaba agaragaza.

Profeseri Lindsay yagize ati “ Ibi byafasha mu gukumira ikwirakwizwa rya malariya mu bihugu byemejwe ko bitarangwamo malariya, ndetse bigafasha n’abantu baba bafite malariya batanabizi, bagahabwa imiti ivura iyo ndwara ”.

Profeseri James Logan wafatanije na Profeseri Lindsay mu bushakashatsi yagize ati: “Bigaragara ko mu myaka ishize, ikumira rya malariya ryadindiye, ibyo bivuze ko dukeneye uburyo bushya bwadufasha kuyirwanya".

ibiro ntaramakuru by’abashinwa xinhuanet bivuga ko ubu bushakashatsi bugaragaza ko kwifashisha imbwa zihura malariya, ari bumwe mu buryo bwihuse bwakwifashishwa mu kurwanya iyo ndwara, cyane cyane mu gihe hari abayifite ariko batagaragaza ibimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka