‘Ngiye kwisubiza Goma na Bukavu’ bivuze ngo ndacyashaka intambara - Abasesenguzi ku magambo ya Tshisekedi

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yo kuvuga ko azisubiza Goma na Bukavu agaragaza ko adashyigikiye inzira y’ibiganiro n’amasezerano agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru gitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’u Rwanda (ARJ).

Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muri RDC banenze iyi mvugo, bavuga ko ishobora gukomeza gukaza umwuka mubi hagati y’impande zihanganye.

Me Gasominari Jean Baptiste, umunyamategeko ndetse n’umwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, yavuze ko amagambo ya Perezida Tshisekedi agaragaza imyitwarire ya politiki ishingiye ku rugamba aho gushyira imbere ibiganiro.

Perezida Tshisekedi yabivugiye i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 17 Kamena 2026, nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Isi cya 2026 wahuje RDC na Portugal ukarangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo batuye muri Amerika, yavuze ko yizeye ko ingabo za RDC (FARDC) zizongera kwigarurira ibice byose biri mu maboko y’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, harimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Yagize ati: “Tugomba gushyigikira abakobwa n’abahungu ba Congo bari kurwanira igihugu aho bari hose. Uyu munsi ingabo zacu zirimo gutera imbere ku rugamba. Tuzisubiza Goma na Bukavu vuba, ni ikibazo cy’igihe gusa.”

Tshisekedi yanavuze ko afite icyizere ko mu minsi iri imbere ibice byose biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro bizaba byongeye kugenzurwa na Leta.

Yanakomoje ku mateka ya politiki ya RDC, agaruka ku iyicwa rya Laurent-Désiré Kabila ndetse anashinja amahanga kugira uruhare mu bibazo igihugu cye kimazemo imyaka.

Aya magambo agaragaza ko ashyize imbere intambara

Me Gasominari yavuze ko amagambo ya Tshisekedi atajyanye n’inzira yo gushaka amahoro imaze igihe ivugwa mu biganiro biri guhuza impande zitandukanye.

Yagarutse kandi ku magambo Perezida Tshisekedi aherutse kuvuga ku wahoze ayobora RDC, Joseph Kabila, avuga ko atari ururimi rwubaka ubumwe cyangwa rusigasira amahoro.

Ati: “Iyo urebye imvugo ze n’uburyo akomeza kugaragaza ko igisubizo kiri mu rugamba, ubona ko ari mu murongo ushyira imbere intambara kurusha ibiganiro.”

Yakomeje avuga ko ikindi giteye impungenge ari uko ayo magambo yayatangarije muri Amerika, igihugu gifatwa nk’umuhuza mu gushaka ibisubizo by’umutekano mucye muri RDC.

Me Gasominari yanavuze ko hari abantu bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga bagatangaza amakuru adafite gihamya ku bibazo byo mu karere, ibintu bishobora kurushaho guteza umwuka mubi.

Yatanze urugero rw’uwitwa Mubenga uba muri Amerika, uherutse gutangaza amakuru ajyanye na politiki y’u Rwanda atigeze agaragaza ibimenyetso bifatika byemeza ukuri kwayo.

Ati: “Icyo gihe yavuze ko Joseph Kabila akoreshwa n’amahanga. Ikindi, Amerika nta cyo yavuze kuri iyo mvugo kandi ari yo muhuza, ahubwo ikomeza gushyira igitutu kuri M23 ngo ive mu bice yamaze gufata.”

Me Gasominari yavuze ko Leta ya Congo ifite abantu ihemba kugira ngo batangaze amakuru banyujije ku mbuga nkoranyambaga, binyuze muri Minisiteri y’Itangazamakuru, asanga hari igihe hakwirakwizwa amakuru adafite gihamya.

Ati: “Hari uwitwa Mubenga uzwi cyane uba muri Amerika uherutse gutangaza ko bashyigikiye Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Perezida Juvénal Habyarimana, kandi ko mu minsi ya vuba azaba ari we uyoboye u Rwanda.”

Me Gasominari avuga ko ibyo Perezida Tshisekedi yatangaje bidatandukanye cyane n’ibyo uwo Mubenga akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Agaruka ku magambo ya Tshisekedi yo kwisubiza Goma na Bukavu, yavuze ko bishoboka ko yaba yarayatangaje ashingiye ku makuru yari yahawe atabanje kugenzurwa neza.

Ati: “Hari ubwo amakuru aturuka mu nzego zitandukanye ashobora gutangwa nk’aho ari ukuri nyamara ataragenzurwa neza.”

Abanyamakuru bavuga ko imvugo nk’izi zidakwiye mu gihe cy’ibiganiro by’amahoro

Umunyamakuru Bugirimfura Rachid yavuze ko amagambo nk’aya atavugwa mu gihe impande zitandukanye zikomeje gushaka uburyo bwo guhagarika imirwano.

Ati: “Imvugo za Perezida Tshisekedi zikunze kugaragaza ko yizera igisubizo cy’intambara kurusha inzira y’ibiganiro. Ibyo bishobora gutuma habaho gushidikanya ku bushake bwo gushyigikira amasezerano y’amahoro.”

Minembwe ikomeje kuberamo imirwano

Mu kiganiro kandi hagarutswe ku mirwano iherutse kubera mu gace ka Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Mecky Kayiranga, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Bwiza, yavuze ko muri iyo mirwano hapfiriyemo abasirikare n’abarwanyi bo ku ruhande rwa DRC.

Yavuze ko Minembwe ituwe cyane n’Abanyamulenge, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, kandi ko ari agace kamaze igihe karimoimirwano.

Ati: “Imirwano yabereye muri Minembwe yafatiwemo abantu benshi ndetse igwamo n’abarwanyi bo ku ruhande rwa Congo cyane Abarundi.

Kayiranga avuga ko ngo iyo mirambo y’Abarundi yajyanywe mu gihugu cyabo ariko mbere yo kuyishyira mu modoka babanje gupakira amabuye y’agaciro hejuru bashyiraho imirambo.

Kayiranga yavuze ko nubwo imirwano ikomeje, imitwe ya M23 na Twirwaneho ikomeje kugaragaza ubushobozi bwo kwirwanaho, mu gihe yo ishyize imbere ibiganiro by’amahoro nk’inzira ishobora gutanga igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muri aka karere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka