Nyamasheke: 300 barangije muri Kibogora Polytechnic ngo ntibagiye kwaka akazi ahubwo bagiye kugatanga

Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic riherereye mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko batagiye kubera leta umuzigo bashakisha akazi, ahubwo ko bagiye gushyira mu bikorwa imishinga bateguye bakiri ku ishuri bityo bazahe akazi umubare w’abashomeri bari hanze aho kuwongera.

Abarangije muri Kibogora Polytechnic mu biroro byo kwishimira kurangiza amasomo
Abarangije muri Kibogora Polytechnic mu biroro byo kwishimira kurangiza amasomo

Maniraguha Jean Claude urangije mu ishami ry’ibaruramari n’icungamutungo, avuga ko amaso ye ayerekeje ku kwihangira umurimo agisohoka muri iyi kaminuza.

Ati” Njyewe nahereye kera ntekereza ubucuruzi… nzi ko hari inzego nyinshi leta yateguye zishobora gutuma umuntu abona igishoro akihangira umurimo najye nizeye kuzakora muri ubwo buryo nkihangira umurimo.”

Nyiraruvugo Brigitte, nawe urangije muri iri shuri agira ati: ”Ndarangije ngiye gukora kugira ngo ndebe ko nakwiteza imbere ndashingiye ku byo gutegereza akazi ka Leta... hari igihe utegereza nyamara nabarangije mbere yawe bakiri abashomeri, ariko nintangira kwikorera mpereye kuri duke mfite ngashinga iduka nzajya kumara imyaka nkiyo maze niga ngeze kure wawundi ushaka akazi wenda atarakabona.”

Abarangije muri Kibogora Polytechnic, bahize kutazaba umuzigo kuri Leta
Abarangije muri Kibogora Polytechnic, bahize kutazaba umuzigo kuri Leta

arakomeza ati: ”Hari bagenzi bajye bandi barangije mbere ubu badafite icyo bakora, nzabegere mbereke uko tuzishyira hamwe tugakora ishyirahamwe maze tujye tworora inkoko tugurishe amagi twiteze imbere.”

Dr. Marie Christine Gasingirwa ushinzwe kugenzura ubumenyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amashuri makuru na za kaminuza yasabye n’abandi barangije muri iyi kaminuza gukemura mbere na mbere ibibazo bicyugarije abaturage bo muri aka gace ishuri rherereyemo kugira ngo rikomeze kuba igisubizo koko.

AtiL ”Iki ni igisubizo cyo ku girango bazamure aka gace … igituma iyi kaminuza iri aha ni ukugirango ishake ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage bahaturiye mbere y’ibindi.”

Dr. Marie Christine Gasingirwa ushinzwe kugenzura ubumenyi mu kigo cy'igihugu gishinzwe amashuri makuru na za kaminuza
Dr. Marie Christine Gasingirwa ushinzwe kugenzura ubumenyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amashuri makuru na za kaminuza

Ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic rimaze imyaka 6 rikorera mu karere ka Nyamasheke, rikaba rimaze kugeza ku isoko ry’umurimo abarirangijemo bagera ku 1200 bibumbiye mu mashami 4 ari yo ubuforomo n’ububyaza, ibaruramari n’icungamutungo, Iyobokamana, n’uburezi.

Kuri iyi nshuro harangijemo 300. iri shuri na Kaminuza y’u Rwanda akaba ari zo kaminuza zonyine ziri mu karere ka Nyamasheke na Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye ndi umwe mu bantu bize cyane.Mpora nifuza ko abantu bafata umwanya bakiga Bible neza,bakamenya icyo imana idusaba mu byukuri.Baramuka bagikoze,Imana ikazabahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 petero 3:13.Ndetse ikazabazura ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yabidusezeranyije muli Yohana 6:40.Nubwo abantu bize hafi ya bose batunze Bible,ntabwo bazi neza ibyo ivuga.Urugero,ntabwo bazi ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17:31.Ntabwo bazi ko Imana ifata nk’abanzi bayo abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana nkuko Yakobo 4:4.Ntacyo bimaze kwiga cyane,nyamara ukazabura ubuzima bw’iteka,kubera ko wibera mu byisi gusa.Ubuzima bwacu ni bugufi cyane.Ariko abakora ibyo Imana idusaba,bazabaho iteka,niyo bapfa bazazuka.Ni Yesu ubwe wabivuze inshuro nyinshi.Ikibabaje nuko abantu bize cyane hafi ya bose batabyitaho.

mazina yanditse ku itariki ya: 1-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka