Unesco yashyize Umuziki wa Reggae mu murage w’isi
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi siyansi n’umuco, ryashyize umiziki wa Reggae mu mirage y’isi ikwiye kubungabungwa ngo itazimira.
Iri shami, rivuga ko kuva mu myaka y’1970, umuziki wa reggae wafashije cyane mu gutanga ubutumwa burwanya ivangura, irondaruhu, amacakubiri, itonesha, urukundo n’ubumuntu, hatirengagijwe kunenga abanyapolitike bayobora nabi, no kubuganira ikiremwamuntu kiri mu kaga.
Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko Afurika y’Epfo yatanzweho urugero, aho umuziki wa Reggae wafashije mu gusohoka mu ivangura rya Apartheid, ryatumaga abirabura basyonyorwa n’abazungu.
Inesco yashimye cyane Bob Marley ufatwa nk’umwami wa reggae, inamugenera igihembo cy’umuntu watwaye urumuri, akamamaza ubutumwa ku isi.
Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, umuziki wa Reggae wabaye nk’intwaro yo kwiyama ubutegetsi bubi muri Amerika y’epfo, no muri Afurika, ikwirakwijwe n’amatsinda atandukanye akomoka muri Jamaica.
Akanama gashinzwe iby’umuco muri UNESCO kasabye abatuye isi kubungabunga uyu muziki no kuguma gukwirakwiza ubutumwa buri muri iyi njyana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|