Ikibuga cy’imyitozo uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol rwubakiwe ikipe ya Rayon Sports kiramurikwa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017.
Mu rugendo Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda ari gukorera mu Burayi yahereye mu gihugu cy’Ubudage aho yabasobanuye byinshi ku bijyanye na "Made in Rwanda" n’ibyiza bitatse u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye guhana abatishyura mitiweri ku bushake n’ababagandisha.
Karere ni umupira wabaga ukozwe mu mashashi azirikishije ibirere cyangwa mushipiri. Ubajije benshi mu rubyiruko ndetse na bamwe mu bagabo b’ibikwerere, wasanga abatarakinnye uwo mupira wakinirwaga cyane mu muhanda, ari mbarwa.
Ibirego bya David Himbara byagaragaye ko ari nta shingiro bifite nyuma y’uko bari bishyuye asaga miliyoni 370Frw ngo bahabwe umwanya wo kurega u Rwanda kuri Kongere ya Amerika.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Hamza Ruhezamihigo w’imyaka 32 yasinye mu ikipe ya Patriots.
Igice cy’Umujyi wa Kigali kitagendwamo n’imodoka kizwi nka “Kigali Car Free Zone” kitakinakorerwamo ubucuruzi nka mbere, Umujyi wa Kigali watangaje ko hagiye gushyirwa ibikorwa bishya by’ubucuruzi.
Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi De Bonheur Jeanne d’Arc arasaba abaturage kwirinda ibiza mu gihe bubaka bakibuka kuzirika ibisenge by’inzu zabo.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Base mu Karere ka Ruhango bavuga ko batagurirwa ku giciro kijyanye n’ibyo bashora mu buhinzi.
Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakomeje guhanga ibintu bishya byafasha leta kugera ku bukungu bwifashisha ihererekanya mafaranga mu koranabuhanga.
Abikorera bo mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko hari igihe biba ngombwa ko badaha umukiriya wabo inyemezabwishyu kubera ko imashini zizitanga zizwi nka EBM ziba zapfuye.
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda itsinze APR Fc ibitego 2-0, byari ibyishimo ku bafana, abakinnyi n’abatoza.
Kigali Today, mu gushakisha ukuri nyako, yakomeje iperereza ryimbitse ku nkuru yari yanditswe ku wa 31 Kamena yavugaga ko Théophile Ndagijimana – Animateur w’ikigo cy’amashuri cy’i Kansi (Groupe Scolaire Saint François d’Assise) yaba akorana imibonano mpuzabitsina na bamwe mu banyeshuri b’abahungu.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no kugarura amahoro mu Banyarwanda, ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ku bitaro bya Gihundwe biri mu Karere ka Rusizi hari uruhinja rw’amezi abiri rwakuwe mu ishyamba ari ruzima nyuma gutabwayo n’umuntu utaramenyekana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko 25% by’abivuza mu Rwanda baba bafite nibura imwe mu ndwara zitandura, ariko ugasanga batari babizi.
Ikipe ya Police yerekanye abakinnyi bashya yaguze banahabwa nimero bazajya bakinana mu mwaka w’imikino 2017/2018 ariko ubuyobozi buyisaba ko igomba kwegukana shampiyona.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ibiciro cyane cyane iby’ibiribwa bitazazamuka cyane nko mu gihembwe cyambere cy’uyu mwaka wa 2017 aho byageze ku rugero rwa 8.1%.
Umukinnyi wa filime mu Rwanda, Umutoni Assia agiye kwerekana filime ye irimo icyamamare mu gukina filime muri Tanzania, Vincent Kigosi.
Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali hakomeje umukino wahuzaga APR na Rayon Sports, umukino wari wasubitswe habura iminota 27, Rayon Sports iyegukanamo intsinzi
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bahamya ko mu myaka ishize muri guhunda ya Gira inka muri ako karere harimo ruswa ariko ubu bakishimira ko itakigaragara.
Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje ingabo 140 n’imodoka z’intambara muri Centrafurika, mu gikorwa cyo kunganira izihasanzwe mu kubungabunga amahoro.
Umuhanzi Mani Martin agiye kuzengeruka intara zitandukanye zo mu Rwanda akora ibitaramo byo kumurika umuzingo we w’indirimbo (Album) yise “Afro”.
Bimwe mu bidasanzwe bihurira ku mubare 27, ari yo minota iza gukinwa mbere y’uko umukino wa Rayon Sports na APR Fc uza gusubukurwa
Tribert Ayabatwa Rujugiro, umuherwe w’Umunyarwanda yishyuye ibumbi 440$ kugira ngo ashobore kugera imbere y’Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ayisobanurire ibibazo afitanye n’u Rwanda.
Tumukunde Eugenie w’i Musanze yashinze ishuri ry’umupira ryigisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru, gusa ngo aracyafite imbogamizi zo kugera ku ndoto ze
Mu mezi atatu gusa mu Ntara y’Uburengerazuba abana b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure bagera ku 2.233 bamaze guterwa inda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente atangaza ko mu rwego rwo gushakira imirimo urubyiruko n’abagore hagiye guhangwa imirimo myinshi izabaha amafaranga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA), Ngabonziza Prime, avuga ko amashyamba y’abaturage n’ay’ibigo byigenda ari yo menshi ariko afashwe nabi.
Ikipe ya Kiyovu Sport yatangaje ko yasinyishije Kalisa Rachid wakinaga muri MFK TOPVAR Topoľčany yo mu gihugu cya Slovakia.
Ikipe ya Etincelles yashyizeho Komite nshya, ni nyuma yo kubona umuterankunga mushya bazakorana guhera muri uyu mwaka w’imikino.
Umutoza Jimmy Mulisa arasaba abafana ba APR Fc kuza kumushyigikira kuri uyu wa Gatatu, aho asanga uruhare rwabo rwanatuma yitwara neza mu minota 27 izabahuza na Rayon Sports.
Habiyaremye Chreophas utuye mu Karere ka Kayonza yihangiye umurimo wo gukora imbaho mu rwiri n’ibirere nyuma yo kubona ko aho atuye ibiti bihenze.
Banki ya ECOBANK ishami rya Nyagatare yibwe asaga miliyoni 96Frw,ariko harakekwa abayobozi bayo baburiwe irengero.
Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu muhango w’irahira rya Perezida João Lourenço uherutse gutsinda amatora muri icyo gihugu.
Inyubako isanzwe imenyerewe nka Union Trade Center (UTC) imaze kugurwa miliyari 6.877.150.000RWf, muri cyamunara yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeli 2017.
Sheebah Karungi umuririmbyi wo muri Uganda avuga ko ibyo bamwe bamuvugaho bamuca intege atabyitako kuko ngo ibyo amaze kugeraho byose abikesha Imana.
Banki yo mu Buransa yitwa BNP Paribas irimo gukorwaho iperereza kubera ikirego cyagejejwe mu butabera n’imiryango itegamiye kuri Leta muri icyo gihugu, iyishinja gutera Guverinomo yariho mu Rwanda inkunga yo kugura intwaro zo kwicisha Abatutsi muri Jenoside yo muri 1994.
Abahinzi bo mu bishanga bya Kayumbu na Mpombori mu Karere ka Kamonyi, barasaba Leta kubaha Nkunganire ku kiguzi cy’imiti irwanya ibyonnyi.
Umukino wahuzaga ikipe ya Rayons Sport na APR FC bahatanira igikombe gisumba ibindi mu Rwanda cyitwa Super Cup ugasubikwa kubera ibura ry’umuriro, byemejwe ko uzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu, ugakomereza aho warugeze hakinwa iminota 27 yari isigaye.
Inzu y’uwitwa Tabu Marie Claire utuye mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo bimwe birashya.
Abaturage batishoboye 34 bo Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bishyuriwe mitiweri n’itorero ‘Izere Yesu Christian Church’, bavuga ko zizabarinda kutongera kwivuza magendu.
Dian Fossey uzwi mu Rwanda nka Nyiramacibiri kubera uburyo yitaye ku Ngagi zo mu Birunga, yageze muri Africa aje gutembera birangira ahagumye.
Mu minsi mike ikinyobwa cya Heineken kizajya gicururizwa mu Rwanda no mu karere ruherereyemo ni ikizajya kiba cyengewe mu Rwanda.
Guhera mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, serivisi nyinshi zatangirwaga mu mirenge ziratangira kumanurwa mu tugari, kugira ngo bigabanyirize abaturage gusiragira mu buyobozi.
Kuri uyu wa 24 Nzeli 2017 ni bwo irushanwa rya “Ambassador’s Cup” ryasojwe aho u Rwanda rwaryegukanye ku nshuro ya gatanu ribera mu Rwanda.