Urubyiruko rwafashije aborozi kuzamura umukamo ku kigero cya 12%

Hashize igihe bamwe mu rubyiruko rwiga ubuhinzi muri za kaminuza rwiyemeje kwegera abahinzi-borozi mu cyaro ngo rubafashe kunoza ibyo bakora, bituma umukamo wiyongera.

Urubyiruko rwiga ubuhinzi n'ubworozi rwafashije abakora uwo mwuga kongera umusaruro
Urubyiruko rwiga ubuhinzi n’ubworozi rwafashije abakora uwo mwuga kongera umusaruro

Kuva muri 2017, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’umuryango uhuje urubyiruko ruri mu buhinzi (RYAF), yatangiye kohereza abanyeshuri biga ubuhinzi n’abiga iby’ubuzima bw’amatungo mu imenyerezamwuga hirya no hino mu gihugu, basanga abahinzi-borozi aho bakorera none ngo byatanze umusaruro kandi bikanabazamurira ubumenyi.

Umuyobozi wa RYAF, Jean Baptiste Hategekimana, ubwo yari mu biganiro n’urubyiruko ruri mu buhinzi (Youth Caravan 2018), yavuze ko abo banyeshuri hari byinshi bahinduye mu buhinzi.

Yagize ati “Ubu dufite abanyeshuri bagera ku 126 bari mu makoperative y’ubuhinzi atandukanye, ndetse n’abaveterineri 30 boherejwe muri Gishwati kurwanya ifumbi mu nka ngo zigire ubuzima bwiza. Ibyo byatumye umusaruro ku mpande zombi uba mwiza n’amasoko yawo araboneka”.

Arongera ati “Bashishikarije abahinzi kugurishiriza amata ku makusanyirizo kuko ari ho hatuma agira ubuziranenge. Byatumye amakusanyirizo atanu atarakoraga yongera gukora neza noneho umusaruro uzamukaho 12% kugeza muri Kamena uyu mwaka ndetse n’ahari ibibazo by’uburwayi aborozi batari bazi bikagaragara”.

Urubyiruko rwibumbiye muri RYAF ngo rugamije kunoza ibyo rukora
Urubyiruko rwibumbiye muri RYAF ngo rugamije kunoza ibyo rukora

Yakomeje avuga ko icyo gikorwa cyo kohereza abanyeshuri kwimenyerereza mu cyaro gikomeje kandi ko na bo kibafitiye akamaro kanini kuko hari n’abahita babona akazi gahoraho mu makoperative aba akeneye abakozi, na ho abandi bakihangira imirimo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINAGRI, Octave Semwaga, yabwiye urubyiruko ko umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ari umwuga uhesha ishema uwukora bityo ngo ntihakagire uwukerensa.

Muri iyo gahunda yo gusangira ubunararibonye hagati y’urubyiruko ruri mu buhinzi, rwahawe n’amahirwe yo gusura imishinga ya bagenzi babo iri hirya no hino mu gihugu, hagamijwe ko rugira ibyo rwongera mu byo rusanzwe rukora.

Octave Semwaga, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINAGI
Octave Semwaga, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINAGI

Uwo mwiherero wiswe Youth Caravan 2018 wari umaze iminsi itatu ubera i Kigali, wasojwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka