Babitangaje kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2018, ubwo bari kumwe n’abahagarariye abana biga mu bigo bifashwa n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children), mu mushinga wawo wo guteza imbere uruhare rw’umwana mu bimukorerwa.
Ntirimeninda Jacques, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Cyeya muri Gicumbi, yemeza ko uwo mushinga watumye abana bamenya kwivugira, ku buryo ku kigo ayobora batanze igitekerezo cy’uko abakuru bafasha abato kumenya gusoma none ngo byatanze umusaruro.
Agira ati “Mbere twari dufite abana bagera mu wa gatatu batazi gusoma Ikinyarwanda, noneho banyeshuri bitangira igitekerezo cyo gushyiraho icyo bise ‘Inshuti nkuru n’inshuti ntoya’. Aho abana bo hejuru y’umwaka wa kane bigisha abato gusoma, haba ku ishuri cyangwa aho batuye none hafi bose barabimenye”.
Umwe muri abo bana, Mushimiyimana Sharon wiga ku ishuri ribanza rya Sozi muri Burera, avuga ko batanze igitekerezo cyo kwishyiriraho imidugudu n’ubuyobozi bwayo ngo bajye bikemurira ibibazo bahura na byo.
Ati: “Ubu tubasha kumenya buri munsi niba abana bose baje kwiga n’utaje tukamenya impamvu. Byatumye benshi bakunda kwiga, n’abari bararetse ishuri ubuyobozi bujya kubashaka ku buryo hari umunani barigarutsemo”.
Niyizamwiyitira Christine, ushinzwe ikoranabuhanga mu burezi mu Kigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), avuga ko uwo mushinga wongerera ingufu gahunda ziriho.
Ati “Abana iyo bahawe urubuga babasha kuvuga ibyo bakeneye, bagatinyuka, bigatuma aho ubumenyi mbere bwavaga kuri mwarimu gusa bihinduka, ahubwo umwana akabwifashisha mu kuvumbura ibye”.
Yongeraho ko hari ibyifuzo abana batanze, birimo kongera ibyumba by’amashuri, kubona ibitabo na mudasobwa bihagije n’ibindi byagejejwe kuri MINEDUC, ngo bikaba bizakemuka kuko ingengo y’imari ihari, cyane ko nk’ibyumba by’amashuri byo ngo umwaka w’amashuri utaha uzatangira hari ibirenga 1700 bizaba byuzuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|