Kugeza mu Cyumweru gishize, bisi y’amashanyarazi ya BASIGO, yashoboraga kujya Nyagatare, Rubavu, Musanze, Huye n’ahandi mu Rwanda ikagaruka i Kigali, ariko bubaye ubwa mbere bisi y’amashanyarazi ishoboye kwambuka Nyungwe, ikajya mu Mujyi wa Rusizi (216km) mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ikagaruka i Kigali.
Iyi Kampani, ikorana n’Ikigo cyo mu Bushinwa gikora amabisi. Gipakira ibyuma by’amabisi muri Konteneri, hanyuma abakanishi b’inzobere bize mu Bushinwa, bakaziteranyiriza Nairobi muri Kenya, aho zipakirwa zikazanwa mu Rwanda.
Aha ni ho Basigo izigurisha n’amakampani atwara abagenzi, bagakora bishyura, kandi Basigo ikaba yarabahaye igaraji rifite abakanishi babafasha kuzitaho.
Uyu munsi, bisi 18 nshya zifite ubwo bushobozi bwo kugera mu Rwanda hose, ziri i Kigali, zikaba zarahasanze izindi, maze zose hamwe ziba 66. Gahunda ni ukugira bisi ijana uyu mwaka, ndetse no kugira bisi 1000 muri Afurika y’i Burasirazuba, muri iyi myaka itatu.
Martin Tindiwensi, ushinzwe itumanaho muri Basigo, yabwiye Kigali Today ko izi bisi zihabwa umuriro na sitasiyo ebyiri zisharija imodoka zose. Izi, zifite ubushobozi bwo gusharija bisi mu minota 45.
Izi sitasiyo, imwe iri i Kigali, indi iri i Muhanga, hakaba hateganyijwe n’izindi i Huye na Rubavu.
Tindiwensi avuga ko mu mikoranire mishya, ibigo bitwara abagenzi bizajya bigura izi bisi, bakaba barabahuje n’amabanki, kugira ngo abahere inguzanyo ku nyungu ntoya.
Avuga ko, iyi gahunda igamije gufasha Leta y’u Rwanda kugira bisi zitwara abagenzi zisirimutse, kandi zibungabunga ibidukikije.
Mu mpera z’uyu mwaka, u Rwanda rurateganya ko nta bisi itwara abagenzi inywa lisansi/mazutu izaba igikoreshwa mu Mujyi wa Kigali
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|