Urubyiruka rurushaho kwijandika mu byaha aho kubihunga nka kera - Pasiteri Ngamije

Pasiteri Ngamije Dan uyobora itorero ry’abadivantisite mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba avuga ko abantu b’ubu bonsa ishyano aho kurihunga nk’uko byahoze.

Abanyeshuri bateguye urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge
Abanyeshuri bateguye urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Pasiteri Ngamije asobanura ibi yifashishije ijambo ry’Imana, avuga ko ubwo satani yazaga ku isi aribwo ishyano ryaguye kuko abantu batangiye gukora ibyaha.

Avuga ko mu muco nyarwanda iyo umuntu yagushaga ishano yashakishaga uburyo aryikuraho kugira ngo umuryango we ugire amahoro.

Ati “Iyo umuntu yateruraga urusyo rukamucika rukameneka yabaga agushije ishyano, yafataga ibimene akibishyira mu kintu akikorera akagenda ashakisha umutura, uwamuturaga yarabimusigiraga akiruka undi agasigara amuvuma ko amusigiye ishyano.”

Ubwo hatwikwaga ibiyobyabwenge birimo Zebra Waragi n'ibindi
Ubwo hatwikwaga ibiyobyabwenge birimo Zebra Waragi n’ibindi

Nyamara ngo kuri iki gihe siko bimeze ahubwo abatu basigaye bonsa ishyano aho kurihunga kuko aho guhunga ibyaha babyishoramo cyane.

Agira ati “Uburaya buraca ibintu hanze aha, abantu barabuzwa ibiyobyabwenge bakanga bakabinywa ku bwinshi, iri ni ishyano isi yagushije abantu bakwiye guhunga aho kuryonsa.”

Yabitangaje kuri uyu wa 28 Ugushyingo, ubwo abanyeshuri b’abadevantisite muri kaminuza y’U Rwanda ishami rya Nyagatare na East Africa ku bufatanye na polisi y’igihugu bangizaga ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 7, 550,400.

CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’inzoga yo mu mashashi ya Zebra waragi amakarito 179 n’ibindi binyobwa by’ibikorano byafatiwe mu murenge wa Nyagatare mu mezi 2 gusa ashize.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe gukabya inzozi z’ubuzima bwabo.

Ati “ Urubyiruko rukwiye kugira ikinyabupfura kugira ngo icyo bateganyiriza ubuzima bwabo kizagerweho, ababyeyi ariko nabo bakwiye kurinda ko abana babo babura amahirwe y’ubuzima bwiza bazabe icyo bifuza kubacyo.”

Ingingo ya 263 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igifungo kuva kuva ku mwaka ku banywa ibiyobyabwenge n’icya burundu ku bibyinjiza, ababihinga n’ababicuruza hiyongereye ihazabu y’amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 50.

Emmanuel Gasana SEBASAZA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka