As Kigali byongeye kwanga, amanota atatu akomeje kuba ingume.

Ku mukino we wa mbere kuri Stade ya Kigali aticaye mu bafana, Masudi Juma yahatsindiwe na Sunrise igitego 1-0, igitego cyagiyemo mu gice cya mbere kucyishyura birananirana.
Amagaju yafunguye amazamu ku munota wa mbere, birangira atsindiwe i Musanze
Ikipe y’Amagaju yari yafunguye amazamu ku munota wa mbere ku gitego cyatsinzwe na Adolphe.
Musanze yaje kwishyura inatsinda icya kabiri, ibitego byatsinzwe na Kabuluta Patrick ndetse na Tuyishime Pekeyake, mu gihe Amagaju yari yanahawe ikarita itukura yahawe Manishimwe Jean de Dieu.
Bugesera yarokoye Bugesera imbere ya Gicumbi
Mu mukino wabereye i Bugesera, ikipe ya Bugesera itsinze Gicumbi ibitego 2-1, aho Bugesera yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 90+1, igitego cyatsinzwe na Ndahinduka Michel uzwi ku izina rya Bugesera.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|