Muhanga: Abakobwa babiri bazengereje umukecuru bifuza kumusenga nk’Imana

Umukecuru witwa Nyirabidahirika Rissa utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashinja abakobwa babiri babana mu itsinda ryiyise Abanyakabera kumubangamira, ngo bashaka kumusenga nk’Imana yabo.

Bamwe mu Banyakabera bo mu Murenge wa Muhanga
Bamwe mu Banyakabera bo mu Murenge wa Muhanga

Abanyakabera ngo ni itsinda ry’abantu bagera kuri 60 batuye mu Murenge wa Muhanga, bavuga ko ari abakozi b’Imana, bakagira n’andi matsinda hirya no hino mu gihugu.

Bafite imyitwarire idasanzwe, kuko barangwa no gutura ahantu hamwe, bakaba batagira ibibaranga, nta makarita y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri) bagira, nta mirimo ibyara inyungu bakora, bakaba bavuga ko batunzwe no gukora umurimo w’Imana gusa.

Nyirabidahirika avuga ko abo bakobwa bamurembeje bashaka kumusenga nk’Imana yabo, bikaba bimubangamiye cyane kuko ntaho azi umuntu wigeze afatwa nk’Imana y’abantu bagenzi be.

Agira ati “Aba bakobwa bambujije amahwemo ku buryo ntashobora no kugira icyo nkora. Bavuga ko bashaka kunsenga kandi ntabwo ndi Imana pe.”

Akomeza agira ati" Iyo ndyamye umwe aba ari ibumoso undi ari iburyo, iyo ngiye kwiyuhagira barankurikira, ntibanyemerera kurya bavuga ko nta Mana irya."

Yongeraho ko yagerageje kubahungira mu yindi miryango y’Abanyakabera ituye i Kigali, nabwo abakobwa bakamusangayo, akahava akajya i Musanze naho bakahamusanga, yajya i Nyaruguru naho bakamusangayo.

Ubu ngo baherutse kumenagura ibirahuri by’inzu y’abaturanyi babo, babitewe n’uko bababujije gukomeza kumubangamira.

Aha niho Abanyakabera batuye mu Karere ka Muhanga bakavuga ko ari ho bakorera umurimo w'Imana
Aha niho Abanyakabera batuye mu Karere ka Muhanga bakavuga ko ari ho bakorera umurimo w’Imana

Abo bakobwa ntibemera ibibavugwaho ko bashaka gusenga uwo mukecuru, gusa bavuga ko bamukunda cyane, urwo rukundo bakaba barukomora ku Mana bavuga ko bakorera.

Nubwo babihakana, bagenzi babo babana mu Banyakabera, babwiye Kigali Today, ko abo bakobwa bazengereje uwo mukecuru bashaka kumusenga, bakaba barabagiriye inama kenshi ariko bikananirana, bakaba bakeka ko baba bafite ikindi kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice, avuga ko icyo kibazo cyamugezeho, ubuyobozi bukaba bwaratangiye kubaganiriza ngo barebe ko bahinduka.

Ati” Nkurikije uko aba bakobwa bisobanura, bavuga ko bari mu murimo w’Imana ariko ntibagaragaze ibyo bakora muri uwo murimo, bishoboka ko bafite n’ikibazo cy’imitekerereze, ku buryo duteganya no kubashakira impuguke mu by’ubuvuzi bwo mu mutwe kugira ngo baganirizwe bafashwe.”

Meya Uwamaliya avuga ko nibikomeza kunanirana, bazajyanwa mu mategeko bagahanwa, kuko ubuyobozi budashobora kwihanganira abiyitirira umurimo w’Imana bakabangamira bagenzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko rero ibi ntibibakange ahubwo isi igeze kure.Nonese mwebwe mwabibonye he/ ahaaa

NDAYISENGA Gerard yanditse ku itariki ya: 11-12-2018  →  Musubize

Umurimo w’Imana cyangwa gukorera Imana ntibigomba kubangamira kwishyira-ukizana k’uburenganzira bwa muntu.
Uriya mukecuru arabangamiwe, nge ndiwe natanga ikirego muri RIB,maze abo bakobwa bagakuriranwa, umukecuru akagira amahoro!

Marcel yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

Ngo bavuga ko "bakora umurimo w’imana" naho Mayor w’Akarere ntabyemere.Ntabwo ari aba bagore gusa bavuga ko bakorera imana.Pastors ibihumbi ku isi nabo bavuga ko ari "abakozi b’imana".Nyamara mu byukuri baba bishakira umushahara wa buri kwezi gusa,ndetse benshi bikabakiza cyane,bakaba Millionaires.Mujya mwumva ba Bishop RUGAGI bashaka kugura indege.UMURIMO w’imana Yesu yasabye "buri mukristu nyakuri wese",muli Yohana 14:12,ni ukumwigana,tukajya mu nzira,mu masoko,mu ngo z’abantu,natwe tukabwiriza nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu,tudasaba amafaranga.Bisome muli Matayo 10:8.
Ni nako ba Pawulo,Petero,etc...babigenzaga.Bakoreraga imana,bakabifatanya n’akazi gasanzwe kugirango babeho.Soma Ibyakozwe 20:33.Icyacumi Pastors bitwaza,cyari kigenewe Abalewi gusa,kubera impamvu dusoma muli Kubara/Numbers 18:24.Abiyita abakozi b’imana atari bo,Bible ibita "abakozi b’inda zabo".Soma Abaroma 16:18.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka