Mu mwaka wa 2018 hagabwe ibitero bitandukanye ku Rwanda by’abagizi ba nabi byibasiye Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, hapfa abantu bamwe abandi barakomereka.
Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje gufasha urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru muri gahunda y’ubworozi bw’amatungo magufi, hagamijwe kuruhangira imirimo no kurukura mu bukene.
Umukobwa witwa Ujeneza Anne Marie, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda utuye mu mujyi wa Rubavu, mu ntara y’Uburengerazuba, yatakambye yenda gupfukama ubwo akanama nkemurampaka kamubwiraga ko yongeye gusezererwa muri iri rushanwa atarenze umutaru.
Imipaka ihuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu yafunzwe bitunguranye, kuko itangazo rya Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryavuze ko imipaka irimo n’uwa Goma yo itazafungwa kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018, mu gihe muri icyo gihugu bari kwitorera umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Joseph (…)
Nyuma yo kuzenguruka intara zose uko ari enye, kuri iki cyumweru tariki 29 Ukuboza 2018 hari hatahiwe umujyi wa Kigali, ahagombaga gutoranywa abakobwa bazahagararira uyu mujyi mu kiciro gikurikiyeho hashakishwa Miss Rwanda 2019.
Ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri 2018 zateye umusaruro mbumbe w’u Rwanda(GDP) kuzamuka, nk’uko bitanganzwa na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI).
Nk’uko bisanzwe ku wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba igikorwa cy’umuganda rusange, aho abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda bifatanya mu bikorwa bitandukanye by’imirimo y’amaboko igamije iterambere ry’igihugu.
Abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bavuga ko kudasurwa n’imiryango yabo bibatera impungenge zo gutaha igihe basoje ibihano.
Umurenge wa Cyuve uherereye mu karere ka Musanze wiyuzurije inyubako y’ibiro byawo nshya, ijyanye n’igihe, akaba ari mu rwego rwo kwesa umuhigo akarere kihaye wo kugira ibiro by’imirenge by’icyitegererezo, hagamijwe guha abaturage serivise inoze.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza basimbuje imbuga z’amazu yabo uturima tw’imboga baravuga ko barwanyije imirire mibi mu bana babo.
Umutoza Jimmy Mulisa yanenze imyitwarire y’abakinnyi be hanze y’ikibuga, nyuma yo kunganya na Gicumbi 0-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera bararangwa n’akanyamuneza muri iyi minsi mikuru isoza umwaka bakesha inka borojwe na Minisitiri w’u Buhinde, Narendra Modi, zatangiye kororoka.
Ikipe ya Mukura itomboye ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani mu guhatanira itike yo kwerekeza mu matsinda
Gukemura ikibazo cya Buruse zari zaratinze ku banyeshuri, Perezida Kagame akanizeza ko agiye kubyikurikiranira, ni kimwe mu byaranze uburezi muri 2018.
Ingabo z’u Rwanda zibinyujije mu Bitaro bikuru bya Gisirikari by’i Kanombe, zizatangiza muri Mutarama 2019 ikigo gishya kizafasha kuvura kanseri mu buryo bwihariye (oncology) bukazafasha benshi bugarijwe n’iyi ndwara.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Jonston Busingye yasabye abakora umwuga wo kunganira abantu mu nkiko bazwi nk’aba Avoka kutarangwa n’umwambaro wabo gusa,ahubwo bakaba abo gufasha ababiyambaje mu mategeko no kunganira mu gutanga ubutabera.
Mu mwaka wa 2018 hari ibikorwa by’ingenzi byaranze urwego rw’ubuzima kuva ku bushakashatsi bushya kuri Sida mu Rwanda kugeza ku kwikanga Ebola mu mezi make ashize.
Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye amasaha atandatu ku yo yari isanzwe ikoresha ku munsi mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle technique).
Abagororwa 20 bafungiwe muri gereza ya Bugesera barasaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rw’i Ntarama by’umwihariko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko mu mezi atandatu ari imbere buri Murenge uzaba ufite Umudugudu w’Icyitegererezo mu mibereho myiza, kugira ngo n’iyindi iyigireho.
2018 irangiye bamwe bamwenyura, abandi umwaka ntiwabagendekeye neza, Rayon Sports, Mukura byarakunze, APR Fc n’Amavubi ntibyakunda
Sosiete y’ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair yatangaje ko muri Mata 2019, izatangira ingendo zari zitegerejwe na benshi zerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia.
Raporo nshya y’Umuryango Transparency International Rwanda yagaragaje ko ruswa yatanzwe muri 2018 isaga miliyari 8Frw.
Mama Hussein bakunze kwita Mama Jihad, umubyeyi ufana ikipe ya Rayon Sports, ahamya ko nta kintu kimushimisha nko kubona ikipe ye yatsinze ku buryo iyo yatsinzwe atarya.
Mu gihe isi ikomeje kugenda yagura ibikorwa ndangabwiza, iteka havuka ndetse hakanavumburwa ahantu nyaburanga, bigatuma bitoroha kumenya aheza kurusha ahandi umuntu yasura mu mwaka mushya wa 2019.
Umutoza Robertinho amaze kongera amsezerano yo gutoza ikipe ya Rayon Sports mu gihe mu gihe cy’umwaka
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko kutagira ibikorwaremezo birimo isoko n’umuhanda bibadindiza mu iterambere.
Ngabo Medard umuhanzi nyarwanda uzataramira abanyarwanda tariki 01 Mutarama 2019 yeretse umuryango avuka mo umukunzi ukomoka muri Etiyopiya ariwe Mimi Mehfira, maze nyina amwakirana urugwiro rwinshi.
Abagize Koperative Umuzabibu mwiza ihuriyemo abagore bari bafite ibibazo by’imibereho itari myiza, bakora imyambaro n’indi mitako baboha mu budodo batunganya mu bwoya bw’intama.
Bidatunguranye Umuhanzi Meddy na mugenzi we Bruce Melody basubitse igitaramo bateganyaga gukorera i Bujumbura mu Burundi, mu minsi mikuru y’Ubunani.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ntakitabiriye igitaramo kiswe ’30 Billion’ yari afite I Kampala muri Uganda, igitaramo yari kuzahuriramo n’ Umunyanijeriya Davido.
Polisi y’Igihugu yerekanye abantu bakurikiranyweho ubusinzi ndetse no kugonga byaturutse ku businzi muri Kigali ku munsi wa Noheri.
Abaturage bavuga ko kuri Noheri bishimye, basangira icyo kunywa no kurya bizihiza uwo munsi mukuru ari byo bahinnye mu mvugo bise ngo “Noheli yari ‘nywa’ na ‘rya’.
Perezida Paul Kagame yifurije umwaka mushya ingabo z’igihugu anazibutsa ko Abanyarwanda bazikunda kandi bazubahira ubunyamwuga buziranga.
Abagize umuryango w’abakirisitu gatolika witiriwe Mutagatifu Egidio (Communauté Sant’Egidio) kuri Noheli basanzwe barangwa n’ibikorwa byo gusangira n’imiryango ifite ibibazo bitandukanye, itishoboye, irwaye, abasabiriza hamwe n’abana bo mu mihanda cyangwa ababa mu bigo byita kuri bene abo bantu.
Umujyi wa Jinhua Minicipal wo mu Bushinwa urateganya kwagura umubano hagati yawo n’akarere ka Musanze ukarenga guteza imbere urwego rw’uburezi ukagera no ku bindi bikorwa biteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage.
Abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano DASSO bo muri Rusizi bijejwe ko ikibazo cy’amapeti n’icyo kwitwa abakozi ba Leta bigiye kubonerwa umuti mu itegeko rishya ribagenga rigiye gusohoka.
Mu gihe henshi mu Rwanda no ku isi Noheri ari umunsi wo kwishimisha, aho bamwe bafata ibisindisha hakaba n’abo byandarika, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bo bahisemo kwirinda ibisindisha.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi batajya batangwa no kwifuriza Abanyarwanda ibirori byiza, haba iby’umwaka cyangwa ibindi bisanzwe.
Abana bari munsi y’imyaka itatu babana n’ababyeyi bari kurangiza ibihano muri gereza ya Musanze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018 bahawe Noheli.
Abagenzi baturuka hirya no hino bajya mu bindi bice by’Igihugu bagejeje isa ine z’ijoro bacyicaye muri gare ya Nyabugogo, ariko bahawe icyizere cy’uko bari burare bageze iyo bajya.
Mu itangazo inyujije ku rubuga rwa twitter, Guverinoma y’u Rwanda imaze kuvuga ko yamenye amakuru avuga ko abacamanza Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu ibijyanye n’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana biturutse ku kubura ibimenyetso.
Ngabo Medar uzwi nka Meddy, niwe muhanzi nyarwanda uyoboye abandi mu bijyanye no kwamamara, hagendewe ku bwitabirwe bw’ibitaramo yitabira, uburyo video ze zarebwa ku rubuga youtube n’ibindi.
Bamwe mu babyeyi bafite abana biga umukino njyarugamba (karete) bo mu karere ka Rusizi bavuga ko aho abana babo batangiriye kuyiga hari byinshi byahindutse ku bana babo cyane cyane cyane kugira imyitwarire myiza ku bari barananiranye.
Mu gihe amasaha ya Noheli agenda yegereza bamwe bashyashyana ngo bayisangire n’ababo, abenshi bakomwe mu nkokora n’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi berekeza mu Ntara zabaye nke.
Akarere ka Rulindo gafatanyije n’uruganda ruzwi nka Nyirangarama batangiye gahunda yo gukoresha amarushanwa y’isiganwa ry’amamodoka
Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephrem, yasabye abarisengeramo bo mu Karere ka Rusizi kuzibukira imisengere yo mu butayu.
Ikibazo cyo guta ishuri kw’abana mu karere ka Rulindo cyateye bamwe mu bagakomokamo kwiyemeza kujya bahemba ababonye amanota ya mbere.
Abanyeshuri 60 bazatsinda neza ikiciro rusange mu mibare, ubugenge (Physics) n’icyongereza, mu kwezi kwa mbere 2019 bazerekeza I Mukamira mu karere ka Nyabihu kwiga ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa.