Polisi ya Afurika y’Iburasirazuba iritoreza i Rwamagana gutabara aho rukomeye

Abofisiye b’abapolisi 58 baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika y’Iburasirazuba (EASF), barimo gutozwa gutabara igihugu cyahura n’umutekano muke mu bigize aka karere.

Ibihugu bya Comors, u Rwanda, Kenya, Somalia, Ethiopia, Seyshelles, Uganda, Djibouti na Sudan, bishobora gutabarwa n’ingabo cyangwa abapolisi babyo bashyize hamwe mu gihe haba hagize ikigabwaho igitero.

Iyi ni gahunda Umuryango w’Abibumbye (UN), hamwe n’uw’Ubumwe bwa Afurika, byashyizeho mu bice byose by’umugabane wa Afurika.

Hari ingabo, abapolisi n’abasivili bahurijwe mu gice cya Afurika y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, iyo hagati, Amajyepfo ndetse n’Iburasirazuba, bakaba bagomba gutabara buri gihugu mu gihe kivutsemo amakimbirane.

Umutwe wo muri Afurika yo mu Burasirazuba witwa ’Eastern Africa Stand- by Forces/EASF’ ishami rya Polisi z’ibihugu, ririmo kwitoreza mu karere ka Rwamagana mu kigo cya Polisi i Gishari mu gihe cy’ibyumweru bibiri guhera kuri uyu wa 30/9/2019.

Komiseri Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, avuga ko Polisi y’u Rwanda na yo ihora yiteguye gutabara ahavuka ibibazo hose mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba.

DIGP Juvenal Marizamunda
DIGP Juvenal Marizamunda

Agira ati “Ni umutwe uhora witeguye gutabara, turabahugura ku buryo igihe icyo ari cyo cyose Afurika y’Uburasirazuba itewe yawitabaza”.

Mu masomo biga hakubiyemo kumenya uburyo kubungabunga amahoro bikorwa, imikorere y’Umuryango w’abibumbye, inshingano z’umupolisi ugiye mu butumwa bw’amahoro, ibibazo ahura na byo ndetse n’uburyo abyitwaramo.

DIGP Marizamunda na bagenzi be bavuga ko nta kidasanzwe kugeza ubu cy’umutekano muke kirimo kubera muri ibi bihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Umuyobozi wa Polisi ya EASF, Umunyakenya ACP Dinah Kyasiimire, agira ati “Ubu nta ntabaza y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe dufite, ariko turamutse twitabajwe, natwe turiteguye”.

Mu bapolisi barimo guhugurwa hari Umunya-Etiyopiyakazi, Inspector Enat Mengistu hamwe na Inspector Angela Njagi wo muri Kenya, bavuga ko amasomo barimo azabafasha kurwanya ihohoterwa n’ibindi bibazo abagore bahura na byo.

Deputy Chief Superintendant wa Polisi mu gihugu cya Denmark, BJARVE ASKHOM, avuga ko nk’abafatanyabikorwa muri aya amahugurwa abera i Gishari, bayatanzeho amadolari ya Amerika ibihumbi 110 (ahwanye n’amanyarwanda arenga miliyoni 109).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka