Amashuri yigenga atigisha mu Kinyarwanda azahagarikwa- Minisitiri Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr. Munyakazi Isaac yaburiye abafite ibigo by’amashuri bitubahiriza gahunda byasabwe kwigishamo, ko bishobora gusubiza ibyangombwa byahawe.

Minisitiri Munyakazi avuga ko amashuri atigisha akurikije ibyo yaherewe ibyangombwa azafungwa
Minisitiri Munyakazi avuga ko amashuri atigisha akurikije ibyo yaherewe ibyangombwa azafungwa

Aganira n’abafite ibigo by’amashuri mu karere ka Rubavu, Dr. Munyakazi yavuze ko ubukangurambaga bw’iminsi 10 bari gukora bugamije kureba ibibangamira ireme ry’uburezi mu Rwanda, ariko avuga ko ubukangurambaga buzaba ubutaha buzibanda kureba niba ibigo byubahiriza kwigisha muri gahunda byahawe.

Dr. Munyakazi avuga ko hari ibigo bisaba ibyangombwa byo kwigisha muri gahunda ya Leta, ariko ntibiyubahirize nk’uko hari ibisaba kwigisha muri gahunda mpuzamahanga bikigisha muri gahunda ya Leta, kandi uwahawe icyangombwa agomba kugikoresha icyo yagisabiye.

Minisitiri Munyakazi aganira n'abanyamakuru
Minisitiri Munyakazi aganira n’abanyamakuru

Ati “Reka ngaruke ku rurimi rw’ikinyarwanda tudaha agaciro, cyane cyane amashuri yigenga azi ko Leta yayahaye ibyangombwa byo kwigisha muri gahunda ya Leta, mumenye ko umwaka wa mbere kugera muwa gatatu mu mashuri abanza umwana yiga mu kinyarwanda amasomo yose uretse amasomo y’igifaransa n’icyongereza”.

Asobanura ibyangombwa bitangwa na Minisitere y’Uburezi ku bashaka gushinga amashuri, yavuze ko hari ibigo bya Leta, ibyabikorera, ibyunganira Leta hamwe n’ibigo byigisha gahunda mpuzamahanga.

Avuga ko abahawe ibyangombwa byo kwigisha muri gahunda y’ighugu bagomba kuyubahiriza, mu gihe byinshi mu bigo byigenga byahawe ibi byangombwa byigisha mu ndimi z’amahanga mu myaka itatu yambere bitemewe.

Abafite amashuri yigenga basabwe kubahiriza gahunda basabiye ibyangombwa
Abafite amashuri yigenga basabwe kubahiriza gahunda basabiye ibyangombwa

Naho ibigo bifite ibyangombwa byo kwigisha gahunda mpuzamahanga ngo bigisha izo gahunda uretse ko na byo byasabwe kujya byigisha isomo ry’ikinyarwanda.

Dr. Munyakazi avuga ko abakora ibitandukanye n’ibyo basabye bahitamo kugaruka bagahindura ibyangombwa basabye, aho gukora ibitandukanye n’ibyo basabye kuko igenzura niribageraho rigasanga batubahiriza ibyo basabye bazamburwa uburenganzira bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Igihe cyose,izi gahunda zishyirwaho zireba abana b’u Rwanda abazishyiraho bagombye kuba intangarugero. Abana ba bayobozi nibaze mu mashuri ya Leta hano mu gihugu, bivuze mu gihugu, hanyuma turebe ko bitagenda neza.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

Icyo gitekerezo ni cyiza kuko urasanga abana bananirwa kuvuga ikinyarwanda cgwa urundi rurimi bigamo ugasanga babivanga gusa si muri abo bana biri ndetse no mubakuru birahari ariko nkeka kuri bo ari za ngaruka zo kuba batari bemerewe kuba murwababyaye ariko nanone bitewe nigihe gishize bakagombye kuba bakivuga neza gusa njye mboneyeho umwanya wo kumenyesha abashinzwe gutanga ibyo byangombwa ko bajya bakurikirana ibyo bigo bigenda bihatira abanyeshuri kugana amadini yabo babarizwamo babunvisha ko amadini ngo yabo ngo basenga amadayimoni nkaho twajyanye abo bana kwiga idini ibyo sibyo rwose kuko njye nanabyita ironda dini birababaje biteye nagahinda

Alias yanditse ku itariki ya: 3-10-2019  →  Musubize

Good and Thanks our Minister of MINEDUC;Abanyarwanda bagomba kumenya Ikinyarwanda,Icyongereza,Igifaransa,Igiswayili,n’abiga mu mahanga;bagenzi babo bagomba kubigishya ururimi rw’igihugu cyabo,ni ngombwa.NB:mushyigikire icyemezo cya MINEDUC.Thanks.

Dushimire jean yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

Ahubwo nibareke Abe menshi kuko abana bahiga barifuzwa kuko aba Ari excellent muri byose. Niba nashaka ibyo bage bareke abana babo bige mu Rwanda maze barebe ko Irene ryifuzwa ritagerwaho.

Elias yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

Ese amashuri atigisha mu kinyarda niyo asohora abana batakizi??? Uko Ni ugushakira igisubizo aho kitari. Bazatange isuzuma ry’ikinyarda muri ariya Madhuri hamwe n’aya let’s maze bagereranye barebe.

Elias yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

Ndakeka wabimenye! Bazarebe abana barangije mu mashuri yigenga barebe uko bandika ikinyarwanda, uko bakivuga, bagereranye n’abiga muyo twita aya Leta, barebe amanota, uko bandika ikinyarwanda, uko bakivuga...
Bari gushakira ikibazo aho kitari!

Ruti yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

Izo program zanyu muhinduranya buri munsi nizo zituma amashuri ya Leta adatanga umusaruro, none n’aho ababyeyi twishyiriyeho umurongo utuma abana bacu biga neza muje kutuvangira. Abana bacu muri private barangiza umwaka wa 2 ikinyarwanda bakizi neza kandi n’izindi ndimi bazivuga. Ahubwo mwagombye kuba mushima ayo mashuri agera kubirenze ibyo mwateganyaga,kandi twese turabizi ko uburezi aribwo bwubaka igihugu

Dan yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

muri make niba bishoboka twagaragarizwa ugutsindwa kwa private gushingiye ku ikoreshwa ry ikinyarwanda?ese abana ba minister biga muri public schools ni abahe?

alias yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Ndabona education inaniranye pe mu Rwanda nukuduhoza mukavuyo katarangira Nonese we abanabe bize mu kinyarwanda? Cyangwa Abe ntibyabarebaga rwose amashuri yigenga ntakibazo afite kuko Nicyo kinyarwanda bakirusha abandi bitwa ngo bakizemo Roho wa Nyagasani namurikire abayobozi b’uburezi abahe gukora igikwiye no gutekerereza abanyarwanda ntawe bahutaje. Amen

Claire yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Biriya niburyo bwo kutwicira abana

Alias mureke yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Ariko sinibaza igituma umuyobozi avuga nkibyo ese ko abana babo biga muri America cg i Burayi harya nabo biga mu kinyarwanda? nkaho bagashatse icyazamura ireme ryuburezi baravuga gufunga ibigo byigenga nibabireke biri gukora ibysbananiye ahubwo nibabyigireho.

BOSCO yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Ariko uburezi mu Rwanda harya ngo buzagira ireme? Nihabanze higwe niba abarimu bigisha mu mashuri ya Leta bafite ubushobozi buhagije bwo kwigisha mu rurimi rw’icyongereza. Nibasanga Ari yes bibaze impamvu umwana agera P6 atazi kwandika "good morning", banibaze Kandi igituma abana bo mu mashuri yigenga batsinda neza mu bizamini bya Leta. N’aho ibyo batuzanamo Ni iby’abakeba.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Ese abana be niba abagira biga mu yahe mashuri? Natange urugero abashyire muri imwe muri za 9 na 12.
Ikibazo ni cya kindi gihoraho: Wagirango MINEDUC na politiki y’uburezi igira, haracyariho politiki ya ministre yagenda akajyana na byo uje akazana ibye bityo bityo. Ariko buriya inzobere mu burezi zagiye he?
Umwe ati:" ibitabo by’igifaransa mubijugunye", udi ati:"ese abiga igifaransa bazagikoresha he?, undi ati mushyire imbaraga mu ndimi n’igifaransa kirimo".
Iryo juragiza ry’uburezi riraganisha he igihugu?

Mparambo yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka