FAO-Rwanda igiye guca imirire mibi hakoreshejwe amafaranga miliyari 21

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa(FAO) rikorera mu Rwanda, ryiyemeje ko gahunda nshya y’imyaka itanu kuva 2019-2023, izaca ikibazo cy’imirire mibi mu bana.

Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, Otto Muhinda, yasobanuye ko bafite gahunda ikomeye yo guca imirire mibi mu Rwanda
Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, Otto Muhinda, yasobanuye ko bafite gahunda ikomeye yo guca imirire mibi mu Rwanda

Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, Otto Muhinda yatangarije Kigali Today ko hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 22 z’amadolari(ahwanye n’amanyarwanda miliyari 21), akazajya ahabwa abaturage bakennye bafite imishinga iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Muhinda agira ati “Kwihaza mu biribwa mu myaka itanu ishize byageze ku rugero rushimishije n’ubwo hakiri ikibazo cy’imirire y’abana itameze neza, ubu ni cyo tugiye gukoraho mu yindi myaka itanu iri imbere”.

Avuga ko ingengo y’imari yateganyijwe izakoreshwa mu gushaka imbuto zitanga umusaruro mwinshi, zigahabwa abaturage kugira ngo bihaze banasagurire amasoko.

Akomeza asobanura ko hazashakwa ibishya byatuma umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wiyongera, ndetse ko ibihingwa bya Kinyarwanda nk’ibigori n’ibishyimbo bigomba kugarurwa kugira ngo birwanye indwara z’ibihingwa.

Muhinda anasobanura ko mu bihugu bitandukanye byo ku isi hazashakwa imbuto z’ibihingwa byera vuba kugira ngo bihangane n’ikibazo cy’amapfa akunze kwibasira Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

FAO ivuga ko mu myaka itanu ishize yateje imbere imishinga 57 hakoreshejwe amadolari ya Amerika Miliyoni 31(arenga amanyarwanda miliyari 30), aho imiryango iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe yahawe imbuto n’amatungo magufi.

Muhinda agira ati “Icyo gihe twatangiye duha urubyiruko 25 inkoko, ariko baje kwiyongera ubu bageze kuri 250, ubworozi bw’inkoko burimo gutera imbere cyane, ibi tuzabikomeza”.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) iravuga ko ikirimo gutegura kugirana amasezerano y’ubufatanye na FAO.

Iyi Minisiteri ni yo isabwa gushyira hamwe abahinzi bagategura imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, iyemewe ikaba ari yo ihabwa igishoro igatangira gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amafaranga menshi ntabwo yakemura IBIBAZO byinshi isi yikoreye:Ubukene,Ubushomeli,Intambara,Ruswa,Akarengane,Ubusumbane,etc...Urugero,Amerika irakize cyane.Ariko ibyo byose mvuze bibayo.Habayo abakene benshi barya nabi cyangwa baburara.IGISUBIZO ni ikihe?Ni Ubwami bw’Imana dusoma muli bible.Muli Daniel 2,umurongo wa 44.Havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Ni Yesu uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Nguwo UMUTI rukumbi w’ubukene n’ibindi bibazo byose dufite.Kwaheri urupfu n’indwara.Bisome muli Ibyakozwe 21,umurongo wa 4.Niyo mpamvu muli Matayo 6,umurongo wa 33,yesu yasize asabye abantu bashaka kuzaba muli iyo paradizo,gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka