Nkundimana Fabio yiyongereye kuri Ganijuru na Kabange batangajwe na Rayon Sports

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umukinnyi wo hagati Nkundimana Fabio wakiniraga Marine FC uheruka gusinyira Rayon Sports yatangajwe ku mugaragaro yiyongera kuri Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Ganijuru Ishimwe bongereye amasezerano.

Gutangaza uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko wasinye imyaka ibiri, Rayon Sports yabinyujije ku mbugankoranyambaga zayo imuha ikaze.

Rayon Sports kandi ku wa Gatatu tariki 10 Kamena yatangaje abandi bakinnyi babiri bongereye amasezerano aribo uwari visi kapiteni Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Ishimwe Ganijuru bose basinye imyaka ibiri.

Rayon Sports ikomeje kwiyubuka ariko inatandukana n’abakinnyi yari isanganywe barimo ba myugariro Youssou Diagne wari kapiteni, Emery Bayisenge na Ramazani Tshimanga bose batazakomezanya nayo.

Rayon Sports irateganya gutangira umwiherero tariki 20 Kamena kugeza tariki 10 Nyakanga 2026 aho uzabera mu Karere ka Gicumbi.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka