Abacuruzi biba abakiriya babo bahagurukiwe

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’ikigo cy’ubuziranenge, bagiye gushaka uko bakemura ikibazo cy’abacuruzi banusura ibicuruzwa bakiba abakiriya.

Hashyizweho komite ishinzwe gukurikirana abacuruzi biba abakiriya
Hashyizweho komite ishinzwe gukurikirana abacuruzi biba abakiriya

Ibicuruzwa ahanini bivugwa kubamo ubujura ni umuceri, kawunga, isukari n’amavuta yo guteka, aho abacuruzi baranguza bafungura imifuka bakagabanya ibirimo bakongera bakayifunga, uguze agatwara ibituzuye bikamuteza igihombo, nk’uko byatangarijwe mu nama yahuje bamwe mu bacuruzi b’i Kigali n’ubuyobozi bwa PSF, kuri uyu wa 30 Nzeri 2019.

Umuyobozi wa PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko ubwo bujura buhari ari yo mpamvu batumije inama n’abacuruzi kugira ngo icyo kibazo gifatirwe ingamba zo kugihashya.

Yagize ati “Ingeso yo kunusura yari ikabije bigatuma hari benshi babihomberamo ndetse bagafunga imiryango kubera gucuruza ibituzuye. Abanusuye hari ubwo bagabanya ibiciro bigatuma abatabikoze batagurisha na bwo bagahomba, ni yo mpamvu rero twabihagurukiye ngo bicike”.

Chairman wa PSF, Robert Bapfakurera
Chairman wa PSF, Robert Bapfakurera

Ati “Mu ngamba twafashe harimo kubanza kuganira na bo ngo babireke, ariko twanashyizeho komite izakomeza kubikurikirana, cyane cyane mu mujyi wa Kigali ngo turebe ko bishira. Ikindi ni uko tuzafatanya n’inzego nka Polisi, RIB ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ariko bicike”.

Yakomeje akangurira abaguzi kugira umuco wo kongera gupimisha ibyo baguze kugira ngo batajyana ibituzuye kandi bagatanga amakuru.

Mukamurenzi wari ugiye kugura ibitunguru mu isoko rya Nyarugenge nyuma y’iyo nama, ngo yakemanze ibyo bamuhaye apimisha ku wundi munzani asanga koko bituzuye.

Ati “Naguze ibitunguru ku mugore ukoresha umunzani w’urushinge mbanje no kumwishyura ariko kuko uwo munzani ntawizera, mbishyira ku wundi w’umuntu ucuruza ibishyimbo. Turebye dusanga bituzuye, wa mugore yongeraho igitunguru kimwe nabwo ntibyuzura, mbimubwiye ahita arakara anjugunyira amafaranga namuhaye n’ibitutsi byinshi, biteye isoni”.

Zaburoni Gihana, umucuruzi mu mujyi wa Kigali, na we yemeza ko ubwo bujura buhari kuko ngo abacururiza mu ntara barangurira i Kigali bahora bijujuta.

Ati “Twumva abacuruzi bo mu ntara barangura hano bagaruka bakavuga ko nko mu mufuka wa kawunga w’ibiro 25 basangamo ibiro 20 cyangwa 23. Ni ikibazo rero tugiye gukurikirana twese ngo kibe cyacika, gusa ntituramenya aho babikorera, cyane ko baba atari inyangamugayo”.

Umwe mu bagize komite yashyizweho ngo ikurukirane icyo kibazo, Sindayigaya Butera Laurent, akaba n’umucuruzi, avuga ko hari abaketsweho ubwo buriganya hanyuma bimura ububiko bwabo.

Ati “Kubera ko icyo kibazo cyari kimaze iminsi, bamwe mu bacuruzi babaye ijisho rya bagenzi babo maze ababikora babonye bamenyekanye bimura ububiko bw’ibicuruzwa byabo babujyana mu nkengero z’umujyi. Gusa ubwo kibaye ikibazo cya buri wese, uzajya abibona azajya ahita adutungira urutoki natwe turebe abandi badufasha tumufate ahanwe”.

CIP Joseph Nzabonimpa ukuriye Community Policing mu mujyi wa Kigali, yavuze ko umucuruzi wiba ntacyo yafasha igihugu gishaka gutera imbere.

Ati “Umucuruzi w’Umunyarwanda ukiba ibiro bibiri cyangwa bitatu nta mucuruzi umurimo kuko atari inyangamugayo. Uwo ashatse yabyihorera kuko nta cyo yageza ku gihugu cyihuta mu iterambere nk’u Rwanda, ahubwo yagombye kubibazwa”.

Ikibazo cy’abacuruzi banusura ibyo bacuruza kimaze iminsi kivugwa, abakarani bagatungwa agatoki kuba ari bo babibafashamo, kuko ngo bafungura imifuka bakongera bakayifunga cyangwa ibicuruzwa bigashyirwa mu bipfunyikwamo bitari ibyabyo, umuguzi akaba ari we uhomba mu gihe umucuruzi yunguka umurengera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka