Abagabo babona ibinini n’inshinge mu kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku bagore

Bamwe mu bagabo bafite abagore bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro baranenga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagore bw’agapira n’ibinini kuko bibabyibushya cyane, abandi bikabananura hakagira n’abo bitera uburwayi.

Ibinini n'inshinge ngo hari abo bigiraho ingaruka
Ibinini n’inshinge ngo hari abo bigiraho ingaruka

Kuwa kane 26 Nzeri 2019, ni bwo hijihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kuboneza urubyaro.

Nyuma yo kubona ko kubyara indahekana n’abana benshi muri rusange biteza ubukene kandi n’abana ntibabashe kubona ibibatunga n’uburere bwiza, imiryango myinshi mu Rwanda imaze gusobanukirwa na gahunda zo kuboneza urubyaro.

Uwitwa Nsengiyumva Fidele yatangaje ko bumwe mu buryo bukoreshwa bugwa nabi abagore babo.

Yagize ati “Ni inyigo Minisiteri y’ubuzima yagakwiye kwiga kuko biriya binini ntabwo bigwa neza ababyeyi, ibinini byica ababyeyi narabibonye n’agapira. Hari ubundi buryo umuntu akoresha n’umugore we nko kwiyakana kuko nabajije abazi ubwenge bambwira ko ari byiza”.

Naho undi mugabo we avuga ko uburyo bw’urunigi ari bwo we yasanze bwafasha abantu, kuko imiti ngo atari myiza ku mugore we.

Yagize ati “Uburyo bw’urunigi abantu babwize bakabasha kumenya igihe cy’umugore ubundi bakabona gukora imibonano mpuzabitsina, byafasha mu kuboneza urubyaro kandi nta ngaruka z’imiti bigeze bagira”.

Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today na bo bemeje ko uburyo bw’agapira n’ibinini bubagwa nabi.

Ayingeneye Speciose yagize ati “Njyewe nakoresheje urushinge rw’amezi atatu nshiduka nasamye, nkoresha agapira k’imyaka itatu na ko ngasamiraho ubu sinzi icyo gukora cyakora ndashaka kugerageza uburyo bwa kamere”.

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abagore bavuga ko bo ubu buryo bwabaguye neza nkuko Manirakiza Florence abivuga.

Agira ati “Njyewe nkoresha urushinge rw’amezi atatu kandi ntacyo runtwara. Ubu mfite impanga ebyiri kandi nasobanukiwe akamaro ko kuboneza urubyaro kuko bindinda indahekana”.

Ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Serucaca Joel, avuga ko ubu buryo hari abagore bubera bwiza, hakaba n’abo byanga bitewe n’umubiri wabo.

Yagize ati “Abagore ntibagira imibiri imwe, kuko iyo misemburo baterwa hari igihe itabagwa neza ariko tubagira inama zo gukoresha uburyo butandukanye kugira ngo na bo babashe kuboneza”.

Icyegeranyo cya Ministeri y’ubuzima cyo muri 2015 giheruka, kigaragaza ko ababyeyi bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro bangana na 48%, naho abakoresha uburyo bwa kamere bakaba ari 53%.

Ministeri y’ubuzima kandi yemeza ko imyumvire ku bijyanye no kuboneza urubyaro yazamutse cyane, aho inashora akabakaba miliyari ebyiri mu miti, ndetse na miliyoni 500 ku bindi bikorwa bitandukanye byo kuboneza urubyaro buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka