East Africa’s Got Talent: Hoziyana yasezerewe, Intayoberana bajya mu cyiciro cya nyuma

Umunyarwandakazi Peace Hoziyana wahabwaga amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma yasezerewe muri East Africa’s Got Talent, bituma itsinda ry’abana bitwa Intayoberana risigara ari ryo Abanyarwanda bahanze amaso mu cyiciro cya nyuma.

Peace Hoziyana
Peace Hoziyana

Peace Hoziyana yari yahawe amahirwe yo kujya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, nyuma y’uko aririmbye indirimbo “I Will Always Love You” ya Whitney Houston, ntiyayiririmba neza, ariko umukemurampaka Makeda w’umunyarwanda ahitamo kumuha andi mahirwe bituma yisanga mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

Muri iki cyiciro, Peace yahatanaga n’abandi banyempano batanu, hashakwamo babiri gusa basanga abandi bane bari baratoranyijwe mu byumweru byari byabanje.

Muri iri rushanwa rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’itsinda Intayoberana rigizwe n’abana babyina gakondo, bakazahangana n’abandi banyempano batanu baturutse muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Aba bana babyina gakondo ni bo basigaye mu irushanwa bahagarariye u Rwanda
Aba bana babyina gakondo ni bo basigaye mu irushanwa bahagarariye u Rwanda

Uzatsinda aya marushanwa, azahembwa ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga agera muri miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kugira ngo aba bana bazegukane iki gihembo, bazakenera amanota yo kuri SMS za Telefoni cyane ko ari na zo zifite amanota menshi kuruta ay’abakemurampaka. Abari mu Rwanda bashobora kohereza ubutumwa kuri 5040 mu rwego rwo kongerera aba bana amahirwe yo gutsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka