Abantu 15 barashinjwa kwiba umuriro w’amashanyarazi

Ibikorwa byo kurwanya abiba umuriro w’amashanyarazi byakozwe mu cyumweru cyo kuva ku itariki 20 kugeza ku ya 27 Nzeri 2019 bisize abantu 15 bafashwe biba umuriro.

Aba ni bamwe mu bafatiwe muri ubu bugenzuzi bw'abiba umuriro w'amashanyarazi
Aba ni bamwe mu bafatiwe muri ubu bugenzuzi bw’abiba umuriro w’amashanyarazi

Ibyo bikorwa byahuriyemo inzego zitandukanye zirimo sosiyete ishinzwe ingufu (REG), Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda, n’abaturage muri rusange.

Abantu 15 bafashwe ni abo hirya no hino mu gihugu. Ku wa 26 Nzeri 2019, uwitwa Nsanzabera Daniel n’umuyobozi wa koperative CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production du Lait) ikusanya umukamo w’amata y’inka ava mu borozi bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bafatiwe mu mirenge ya Gahunga na Cyanika mu Karere ka Burera bashinjwa kwiba umuriro w’amashanyarazi bakawukoresha mu nzu zabo.

Kuri iyo tariki ya 26 Nzeri 2019 na none mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga, uwitwa Kanani Benjamin n’umuhungu we witwa Nsanzabera Daniel bafashwe biba umuriro mu nzu zitandukanye, aho umwe yawukoreshaga mu bikorwa bye by’ububaji, undi akawukoresha mu byuma bisya ibinyampeke.

Tariki ya 25 Nzeri 2019 abantu batatu ari bo Dadaye Mercuor, Rutazihana Damascène na Sibomana Jean Claude bafatiwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo bashinjwa kwiba ibikoresho bya REG.

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba na ho hakozwe ubugenzuzi, busiga Nzamurambaho Felicien, Niyonzima Joseph, Hitimana Eugene na Ayirwanda Benoit batawe muri yombi bazira kwiba umuriro w’amashanyarazi bakawukoresha mu nzu zabo ziherereye mu Murenge wa Tumba muri ako karere ka Huye.

Undi muntu ubu bugenzuzi bwatahuye ni uwitwa Hategekimana Jean Baptiste wo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya. Uyu Hategekimana yatahuwe ku itariki ya 24 Nzeri 2019 yiba umuriro mu isantere y’ubucuruzi ya Gaseke, nk’uko REG ibitangaza.

Undi mucuruzi wo muri iyo santere ya Gaseke witwa Bigirimana Léonard utuye mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero yafashwe tariki 24 Nzeri 2019 azira kwiba umuriro.

Mu Karere ka Rusizi na ho hagaragaye ubujura bw’umuriro w’amashanyarazi. Muri ako karere ku itariki ya 21 Nzeri 2019, inzego zibishinzwe zataye muri yombi Nshimiyimana Emmanuel zimufatanye ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi (electricity insulators).

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari ka Kabuga naho hari uwatawe muri yombi tariki ya 20 Nzeri 2019. Uwo ni uwitwa Kubwimana Eric akaba ashinjwa kwiba umuriro akawukoresha mu nzu ye yo kubamo.

Mu bantu 15 bafashwe, abantu 13 muri bo bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe bategereje gushyikirizwa inkiko.

Abandi babiri ari bo Kanani Benjamin n’umuhungu we Nsanzabera Daniel bacitse inzego z’umutekano, hahita hatangira ibikorwa byo kubashakisha.

Nkubito Stanley ushinzwe kurwanya ibihombo mu kigo EUCL gishamikiye kuri REG gikwirakwiza amashanyarazi yamaganye abiba umuriro w’amashanyarazi, yongeraho ko REG itazihanganira abo bantu kuko hashyizweho ingamba zikomeye zo kubatahura.

Nkubito yavuze ko ubujura bw’umuriro w’amashanyarazi ari bubi cyane kuko budindiza iterambere ry’igihugu, bukaba bwateza n’impanuka.

Nkubito asaba abaturage kudahishira abantu biba umuriro ahubwo akabasaba kubagaragaza kugira ngo babihanirwe.

Kuva mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018, Sosiyete ishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) yatangiye gukora ubugenzuzi bw’abiba umuriro kugira ngo bafatwe ndetse bahabwe ibihano hakurikijwe amategeko.

Imibare igaragaza ko umuriro w’amashanyarazi uzimira ukiri ku kigero cyo hejuru kuko ungana na 6,5% by’umuriro wose w’amashanyarazi uboneka mu gihugu. Igice kinini cy’uwo muriro uzimirira mu kuwiba.

Imibare kandi igaragaza ko umuriro wibwe mu mwaka ushize wari ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe na Miliyoni 900.

Ubujura bwo kwiba umuriro ni icyaha gihanwa n’amategeko. Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ibyerekeranye no kwiba amashanyarazi.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo uwakoze icyaha ari umukozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, ahabwa igihano cyo hejuru mu biteganyijwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka