Biragayitse kugira inka n’amata ukarwaza bwaki - Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko bigayitse kuba Akarere ka Nyagatare gafite inka n’umukamo mwinshi mu gihugu ariko kakarwaza bwaki.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko bigayitse kuba akarere gakize ku nka n'amata kakarwaza bwaki
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko bigayitse kuba akarere gakize ku nka n’amata kakarwaza bwaki

Yabitangaje ku wa 26 Nzeri ubwo ku rwunge rw’amashuri rwa Ryabega hatahwaga ku mugaragaro ibyuma bikonjesha amata azajya ahabwa abana biga mu irerero ry’umudugudu wa Mbare.

Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko Akarere ka Nyagatare gakize cyane bityo ko abaturage bako badakwiye kuba mu bukene ngo basindagizwe.

Avuga ko Nyagatare ariko karere gafite inka nyinshi ndetse n’umukamo mwinshi mu gihugu n’ubutaka bugari kandi bwera cyane kurusha ahandi mu gihugu.

Gashumba Gahiga wambaye umutuku avuga ko batanze amata ku buntu bayamenyereza abana kugira ngo ubutaha bazabone isoko
Gashumba Gahiga wambaye umutuku avuga ko batanze amata ku buntu bayamenyereza abana kugira ngo ubutaha bazabone isoko

Minisitiri Shyaka avuga ko bigayitse kuba akarere gakize ariko na none ugasanga kaza ku isonga mu turere turwaza bwaki.

Ati “Akarere ni aka mbere mu kugira inka nyinshi n’amata menshi, ni aka mbere mu kugira ubutaka bwinshi n’abaturage bafite isambu nini hanyuma kakaba aka mbere mu kugira abantu bagiye kwicwa n’imirire mibi, ubwo se urumva bijyana, murumva bitagayitse, biragayitse cyane.”

Ntambara Innocent w’imyaka 25 y’amavuko yabyaye impanga ku buriza kubera amikoro make barwara bwaki.

Avuga ko kuyirwaza ahanini byatewe n’ubumenyi buke kuko indyo abajyanama b’ubuzima bamusabye kubaha yabikoze bagakira mu byumweru bitatu gusa.

Agira ati “Nabyaye abana babiri umugore kugira ngo abahaze mu gituza biranga bagira ikibazo ariko abanyabuzima bangiriye inama, mbashakira amata, imboga, injanga n’amagi byose mu byumweru bitatu mbona bavuyeyo”.

Icyuma kimwe gikonjesha amata cyaguzwe ku mafaranga miliyoni 5.5 kikajyamo litiro 500, bikaba byaratanzwe na World Vison. Buri munsi aborozi bazajya batanga litiro 405.5
Icyuma kimwe gikonjesha amata cyaguzwe ku mafaranga miliyoni 5.5 kikajyamo litiro 500, bikaba byaratanzwe na World Vison. Buri munsi aborozi bazajya batanga litiro 405.5

Amata azajya ashyirwa muri ibi byuma bikonjesha mu mezi atatu ya mbere ni impano y’aborozi biyemeje gufasha ubuyobozi bw’akarere ngo umubare w’abana bagaragaraho bwaki ugabanuke.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abarozi mu Karere ka Nyagatare witwa Gashumba Gahiga avuga ko ariko banabikoze bagamije gutoza abana kunywa amata bityo bikazabaviramo isoko ryagutse ry’umukamo w’inka zabo kuko iryo basanganywe ari rito.

Ati “Ibi byuma ku mashuri rwose amata tuzayashyiramo mu mezi atatu ya mbere ariko buriya tugamije no gushakisha isoko ry’umukamo wacu, umwana namenyera amata azajya abwira umubyeyi amuhe igiceri ayagure ku ishuri anywe.”

Ku ikubitiro ibyuma bikonjesha byashyizwe mu mashuri atandatu cyane ahagaragaye abana bari munsi y’imyaka itandatu bafite imirire mibi.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari, mu Karere ka Nyagatare hagaragaye abana 951 bari bafite imirire mibi ubu hakaba hasigaye 230 bafite icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo se ni gute wasobanura ko ari akarere gakize mu gihe ariko kambere karwaza bwaki.ni rya tekinika hari abantu baba bararyamiye abandi,ugasanga umuntu afite inka 100,ubutaka ha 10 kdi niwe ministre cg general, ubwose izo nka sizu muntu kugiticye.ningaruka zimiyoborere y’igihugu.

Mukiza yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka