Imbyino z’Abanyarwanda n’imiririmbire y’abanyeshuri ba Nyundo byarishimiwe muri JAMAFEST

Ku nshuro ya kane y’iserukiramuco rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ririmo ribera i Dar es Salaam muri Tanzaniya (JAMAFEST), imbyino z’Abanyarwanda zamuritswe n’itorero Urukerereza ziri mu byakunzwe cyane kimwe n’umuziki w’imbonankubone (Live Music) wacuranzwe n’abanyeshuri ba Nyundo.

Iri serukiramuco ryatangiye ku itariki ya 21 Nzeri 2019, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Umusemburo w’ubusabane mu karere, Iterambere ry’Ubukungu n’Ubukerarugendo.”

Kimwe n’izindi nsanganyamatsiko zo mu myaka yabanje, JAMAFEST ifite intego yo guhuza imico y’abaturage batuye u Rwanda, Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda, kuko ngo guhuza imico biteza imbere abaturage bo muri ako karere.

Claude Kabengera, umwe mu bashinzwe itumanaho ry’abanyarwanda bari muri iri serukiramuco, yabwiye Kigali Today ko Abanyarwanda bari muri iri serukiramuco ari 117, barimo ababyinnyi b’urukerereza, abanyeshuri bo ku Nyundo, abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo RALC, MINISPOC, abatunganya sinema n’abandi bagiye kumurika ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi muri iri serukiramuco.

U Rwanda ni rwo rukeshwa amavu n’amavuko ya JAMAFEST

Inama y’Abaminisitiri bashinzwe ibihugu bya EAC n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yateranye muri 2011, iyobowe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Icyo gihe yari Dr Richard Sezibera), bemeranyijwe ko hakwiye kubaho iserukiramuco rihuza ibi bihugu.

Icyo gihe, inama yemeye ko ku nshuro ya mbere iserukiramuco rizabera mu Rwanda, hagakurikiraho Kenya, Uganda na Tanzania igezweho kuri ubu. Iyi nama ni na yo yemeje ko iri serukiramuco rizajya riba buri myaka ibiri.

Ubwo u Rwanda rwakiraga iri serukiramuco muri 2013, abarenga ibihumbi 17 bari baje muri iri serukiramuco, ibihugu byo muri EAC byemeranya ko rizajya riba buri myaka ibiri.

Urukerereza, abanyeshuri ba Nyundo, imideri na Sinema biri mu by’ingenzi u Rwanda rumurika

Ibikorwa nyamukuru byaranze icyumweru cya JAMAFEST ni umutambagiro, imbyino zinyuranye, imurikagurisha ry’ibihangano ndangamuco, ibiganiro nyunguranabitekerezo, ikinamico z’abana, kumurika filimi ndangamuco, imikino gakondo, kumurika ibiribwa gakondo by’ibihugu, gutanga ibihembo mu mikino inyuranye no kumurika ubwiza n’imideri.

Imurika ry’imideri, ni kimwe mu bishitura abantu kubera ubwiza bw’imideri gakondo ifite umwihariko. Mu kumurika iyi mideri, u Rwanda rwaserukiwe na Miss heritage 2019, Michaelle Kabahenda, akaba ari bumurike imideri kuri uyu wa kane.

Ku munsi wo ku wa gatatu w’itariki 25 Nzeri 2019, abanyeshuri bo ku Nyundo basuye ishuri ry’umuziki riherereye ahitwa Bagamoyo (Taasisi ya Sanaa na Utamaduni Bagamoyo - TaSUBa). Imiririmbire y’aba banyeshuri yashimishije cyane abantu barimo n’abanyeshuri b’iki kigo basuye.

Ni ishuri ryigisha umuziki ku buryo bwimbitse, rikanatanga impamyabushobozi n’impamyabumenyi ku barangije muri iri shuri rizwi nka ‘East African Centre of Excellence for Arts and culture Development’.

Dr. James Vuningoma uyobora RALC yaboneyeho umwanya wo kuganira n’umuyobozi w’iri shuri Dr. Herbert Francis Makoye bavugana uburyo ishuri rya Nyundo ryatangira imikoranire mu guhanahana abarimu, no guha abanyeshuri bo ku Nyundo imyanya muri iri shuri.

Abahanzi bo muri Tanzania bakunzwe, bagiye basimburana muri iri serukiramuco bashimisha ibihumbi by’abaryitabiriye. Abo bahanzi barimo Diamond Platnumz, Mbosso, Jux, Navy Kenzo n’abandi batandukanye.

Sinema nyarwanda ntiziragera ku rwego rwa Tanzania, Kenya na Uganda

John Kwezi uyoboye urugaga rwa sinema mu Rwanda uri no muri iri serukiramuco, yabwiye Kigali Today ko ahamurikirwa (Stand) sinema nyarwanda harimo gusurwa na benshi ndetse ngo hari abafite amatsiko yo kumenya ibikorerwa muri Sinema nyarwanda.

Gusa Kwezi yatubwiye ko barimo bigira byinshi ku bantu bo muri Tanzaniya na Kenya. Yagize ati “Icyo tumaze kubona ni uko hano bafite urwego rwa Leta rushinzwe sinema bita Tanzania Film Board n’urundi rwego rureba ubuhanzi muri rusange rwitwa BASATA (National Art Council) nyuma hakaba n’amahuriro y’abari muri sinema nk’uko natwe tuyafite na bo bafite Federation ya sinema yigenga.”

U Rwanda na Tanzaniya ni byo byamuritse simena ku wa kane, haherewe kuri filimi ebyiri. Africa United na Intore za Eric Kabera na zo zerekanywe mu zihatanira igihembo cy’ishimwe.

Umwihariko w’umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo, imyambarire binyuze mu kumurika ubwiza bw’imideri, n’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) biri kugurwa n’abantu benshi basura stand iriho ibikorwa by’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka