Itorero ry’umudugudu ni igisubizo cy’ibibazo byugarije umuryango – Komiseri Twizeyeyezu

Komiseri mu Itorero ry’Igihugu witwa Twizeyeyezu Marie Josée avuga ko itorero ku mudugudu ari igisubizo ku bibazo byugarije umuryango kuko abaturage bafatanya kubyikemurira.

Komiseri Twizeyeyezu avuga ko kuva itorero ryashyirwa ku mudugudu umwaka ushize hari ibibazo abaturage bafashanya gukemura binyuze mu ngamba zabo
Komiseri Twizeyeyezu avuga ko kuva itorero ryashyirwa ku mudugudu umwaka ushize hari ibibazo abaturage bafashanya gukemura binyuze mu ngamba zabo

Yabitangaje ku gicamunsi cyo ku wa 25 Nzeri 2019 ubwo yasuraga itorero ry’umudugudu wa Ndego, Akagari ka Ndego, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare.

Komiseri Twizeyeyezu Marie Josée muri komisiyo y’Itorero ry’Igihugu avuga ko itorero ku mudugudu ari igisubizo ku bibazo byugarije umuryango kuko abaturage baziranye bafashanya mu kubyikemurira.

Yagize ati “Abaturage bafite ibibazo bibugarije, bafite ibibazo bigomba gukemuka, iby’imibanire, abadafite aho batuye, bya bibazo bituma ubuzima bw’umuturage butameze neza. Itorero ry’umudugudu rero ingo 15 na 20 baturanye baba baziranye bazi ibibazo bafite, bazi ibibazo bagomba gukemura, ntabwo yayoberwa ko umwana wa kanaka atagiye ku ishuri, ntiyayoberwa ko yagiye mu biyobyabwenge, ntiyayoberwa ko umuturanyi ashonje cyangwa urugo runaka rurimo umwanda, bagahura mu mikorere yabo bagafatanya muri cya kibazo cyari gikomeye kugira ngo kiveho.”

Itorero ry'Umudugudu ngo ryakemuye ibibazo by'amakimbirane mu miryango ndetse n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Itorero ry’Umudugudu ngo ryakemuye ibibazo by’amakimbirane mu miryango ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Muhozi Ildelphonse, Umukuru w’Umudugudu wa Ndego Santere avuga ko itorero ku mudugudu ryagabanyije bimwe mu byaha harimo amakimbirane hagati y’imiryango n’ibindi.

Avuga ko kuva ryatangizwa ku mudugudu wabo ryabafashije kwikemurira ibibazo harimo ibijyanye n’imibereho myiza ndetse n’ibikorwa remezo harimo imihanda.
By’umwihariko ngo n’ubwo baturiye umupaka, bishimira ko nta bacuruza ibiyobyabwenge iwabo kubera imikoranire myiza y’ingamba zabo kuko ngo umukuru ahana umuto.

Muhozi Ildelphonse avuga ko nk’umukuru w’umudugudu, yishimira kuyobora abaturage bahuje kuko bibafasha kwikemurira ibibazo.

Abana bato ngo bazigishwa umuco gakondo na kirazira bakurane indangagaciro z'umuco nyarwanda
Abana bato ngo bazigishwa umuco gakondo na kirazira bakurane indangagaciro z’umuco nyarwanda

Agira ati “Iyo ufite abantu bahuje ntawukimbiranye n’undi biba ari byiza. Ubu ntidukinga dufite umutekano, nta mujura tugira, ihene ziri mu biraro byazo ntawakoraho n’uwahirahira yafatirwa aho kubera amaso ya ba baturage bashyize hamwe.”

Umuturage witwa Wilson Rwihandagaza avuga ko kugarura itorero byatumye urubyiruko rwongera kwigishwa umuco gakondo w’igihugu ndetse na kirazira.

Nk’inararibonye ngo ikibazo basigaranye babona itorero ry’umudugudu rikwiye guhangana na cyo ni icy’abangavu baterwa inda ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu ntako batagize ngo bakure IBIBAZO mu isi,nyamara ahubwo biriyongera.Bageze naho bashinga World Health Organisation ngo ikureho indwara,World Food Program ngo ikureho inzara,etc...ariko byaranze.
IBIBAZO by’isi bizakurwaho gusa n’Ubwami bw’Imana.Nukuvuga Ubutegetsi bw’Imana buzaza ku munsi wa nyuma,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Yesu akaba ariwe uhabwa kuyobora isi akayihindura paradizo.Niwo muti rukumbi wonyine w’ibibazo biri mu isi.Ni nayo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane Ubwami bwayo.

hitimana yanditse ku itariki ya: 1-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka