Gisagara:Abana bagiye kujya bakora umuganda wo gusoma

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko mu gihe ababyeyi bagiye gukora umuganda rusange, abana babo na bo bazajya bakora umuganda wo gusoma.

Igihe ababyeyi bari mu muganda w'amaboko abana bazajya bakora uwo gusoma
Igihe ababyeyi bari mu muganda w’amaboko abana bazajya bakora uwo gusoma

Bwabitangaje nyuma y’uko kuwa 28 Nzeri 2019, abana bo kuva mu mwaka wa mbere kugera muwa gatatu bo ku ishuri ribanza rya Munyinya mu murenge wa Mukindo batojwe gusoma, mu gihe ababyeyi babo bakoraga umuganda wo kubakira abatishoboye mu mudugudu w’Agasharu.

Ni igikorwa bakoze babifashijwemo n’umushinga ‘Mureke Dusome’ ndetse na Minisiteri y’uburezi.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yavuze ko mu rwego rwo gushishikariza abana gukunda gusoma, igikorwa cyo gusoma mu gihe ababyeyi bari mu muganda bazabikomeza muri aka karere.

Abana basomye neza kurushaabandi babiherewe ibihembo
Abana basomye neza kurushaabandi babiherewe ibihembo

Yagize ati “Turashaka ko ababyeyi dufatanya kugira ngo abana bagire ibyo bahugiraho. Nk’uko nk’ababyeyi dufite inshingano, n’abana tubahe inshingano bagire icyo bakora, bareke gukura ari inzererezi”.

Yakomeje agira ati “Bizatuma bakura bumva ko buri wese afite icyo agomba gukora mu buzima, badategereje ibyo bahawe. Ni gahunda yo kwigira”.

Ababyeyi bo muri aka gace na bo bavuga ko nyuma y’uko abana basomeye mu ruhame imbere yabo, ab’intyoza bakanabiherwa ibihembo, na bo bagiye gukundisha abana babo gusoma kuko babona ari byiza.

Igihe ababyeyi bakoresha amaboko, abana bazajya baba bahugiye mu gutozwa gusomera mu ruhame
Igihe ababyeyi bakoresha amaboko, abana bazajya baba bahugiye mu gutozwa gusomera mu ruhame

Séraphine Uwiragiye ati “Mfite babiri, umwe yiga mu wa kabiri, undi muwa gatatu. Imirimo yose bakoraga yaba no kuvoma, bajye bayireka baze ku muganda bige gusoma nk’abandi”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi, na we wari muri uyu muganda akanagira uruhare mu guhemba abana bagaragaje ko bazi gusoma kurusha abandi, yavuze ko bashatse ko abana bakora umuganda wo gusoma mu gihe ababyeyi bari mu muganda w’ibikorwa by’amaboko, kuko gusoma ari ingenzi.

Minisitiri Munyakazi yishimye uburyo uyu mwana yasomye amuhemba ibitabo anamwemerera impuzankano (uniform) nshya
Minisitiri Munyakazi yishimye uburyo uyu mwana yasomye amuhemba ibitabo anamwemerera impuzankano (uniform) nshya

Ati “Dushingiye kumenya biturutse ku byo tubwirwa gusa, ubumenyi dukuramo buba bucagase. Ni yo mpamvu tugomba kunganira ubumenyi twigisha cyangwa natwe dukeneye kumenya kugira ngo tumenye aho isi igana, ibyo dusabwa gukora.”

Anavuga ko mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha, buri mwana wiga guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’amashuri abanza azahabwa igitabo cyo gusoma.

Ibi bizanajyanirana no gushyiraho amasomero matoya mu mashuri y’abana, kugira ngo bakurane umuco wo gukunda gusoma.

Aba bana bo mu wa mbere, uwa kabiri n'uwa gatatu banasomeye imbere y'ababyeyi bari baje mu muganda
Aba bana bo mu wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu banasomeye imbere y’ababyeyi bari baje mu muganda
Minisitiri Munyakazi yifatanyije n'abaturage mu muganda wo kubakira abatishoboye
Minisitiri Munyakazi yifatanyije n’abaturage mu muganda wo kubakira abatishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka