Abitegura gusoza ayisumbuye bashimye Laboratwari za INES-Ruhengeri

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Ecole des Sciences de Musanze batangiye kwifashisha Laboratwari zo muri Kaminuza y’ubumenyi ngiro ya INES-Ruhengeri mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bubategura kuzasoza amashuri yisumbuye bitwaye neza.

Abanyeshuri bishimiye urwego izi Laboratwari ziriho ku buryo ibyo bazigiyemo ngo bizatuma bitwara neza mu bizamini
Abanyeshuri bishimiye urwego izi Laboratwari ziriho ku buryo ibyo bazigiyemo ngo bizatuma bitwara neza mu bizamini

Mu rugendo shuri aba banyeshuri biga ibijyanye n’amasiyansi bagiriye muri iyi Kaminuza, bishimiye urwego izi Laboratwari ziriho rutuma abazifashisha mu masomo ngiro bagira ubumenyi, kubera ibikoresho bihagije zifite.

Umunyeshuri witwa Carla Nkurunziza Edouije wiga imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB) muri Ecole des Sciences de Musanze yagize ati: “Ubundi ku ishuri natwe tugira za Laboratwari, ariko ntiziba ziri kuri uru rwego rw’izo twabonye. Izi zo twasanze zishobora kugira ibyo zidufasha mu myigire yacu mu buryo bwisumbuyeho, ku buryo biduha icyizere cyo kuzarangiza dufite ubumenyi. Twabyishimiye cyane”.

Gasana Sheja Loic na we wiga imibare, ubutabire n’ibinyabuzima(MCB) muri Ecole des Sciences de Musanze yagize ati: “Nk’abantu twiga amasiyansi dukenera ko ibyo twiga tunabishyira mu bikorwa twifashishije Laboratwari. Hano twahasanze izo ntanatinya kuvuga ko ari iz’icyitegererezo kubera uburyo zifite ibikoresho bisobanutse, n’abarimu bagusobanurira neza babisanisha n’amasomo twiga. Mu by’ukuri urwego rw’imyumvire yacu hari ikindi cyiyongereyeho kizadufasha kurangiza dukomeza Kaminuza nta kujya kure y’ibyo twize”.

Abanyeshuri bo muri Ecole des Sciences de Musanze basobanuriwe imikorere ya Laboratwari zo muri INES-Ruhengeri
Abanyeshuri bo muri Ecole des Sciences de Musanze basobanuriwe imikorere ya Laboratwari zo muri INES-Ruhengeri

Laboratwari zirenga 20 iyi kaminuza y’ubumenyi ngiro ya INES-Ruhengeri ifite zifashishwa mu gukarishya ubumenyi bw’abanyeshuri biga mu mashami arimo ibijyanye n’ubwubatsi, amazi, gupima ubutaka, imitegekere n’imicungire y’ubutaka, ikoranabuhanga mu biribwa no mu bihingwa.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Ecole des Sciences de Musanze, Ukwiyimpundu Robert, asobanura ko iki gitekerezo bakigize mu rwego rwo gufasha aba banyeshuri kugira ibyo biyungura bibategura kuzitwara neza mu bizamini.

Yagize ati: “Twe nk’ishuri ryigisha amasiyansi tukaba tuzi ko na INES-Ruhengeri hari byinshi duhuriyeho kandi rifite za Laboratwari nziza kandi zizwi, twifuje kuzana abana bacu ngo bagire ibyo biga mu rwego rwo kuzamura ireme ry’amasomo biga; n’ubwo natwe tuzifite ariko ntiziri kuri uru rwego. Aba bana bari no mu myiteguro y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, twifuza ko ibyo babonye babikoresha neza bikazabafasha mu mitsindire yabo”.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Ecole des Sciences avuga ko kuzana abanyeshuri kwigira muri izo Laboratwari biri mu rwego rwo kubafasha gukarishya ubumenyi
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Ecole des Sciences avuga ko kuzana abanyeshuri kwigira muri izo Laboratwari biri mu rwego rwo kubafasha gukarishya ubumenyi

Yanavuze ko ubu ari uburyo bwo kubatera amatsiko yo kubereka ibyiza bafite hafi yabo bidasabye ko bajya kubishaka kure. Ati: “Turifuza ko nibarangiza bakagera igihe cyo gukomeza Kaminuza, bitabasaba kwirirwa bajya kure kandi nyamara na hano muri INES-Ruhengeri bihari”.

Dr Niyonzima Niyongabo François, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri avuga ko izi Laboratwari zidafitiye akamaro gusa abanyeshuri b’iyi Kaminuza kuko zinafasha abakenera gukora ubushakashatsi mu buhinzi, ubwubatsi n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Yagize ati: “Aya ma Laboratwari afatiye benshi runini, kuko uretse abanyeshuri bayifashisha hari n’abakenera gukora ubushakashatsi mu gupima ubutaka buhingwaho cyangwa bwo kubakaho bakazifashisha kugira ngo babanze bamenye imiterere yabwo, ikindi ni uko izi Laboratwari zifasha mu gusuzuma imbuto z’ibihingwa, gupima ibiribwa cyangwa ibinyobwa n’ibindi. Ibi bigafasha abagize umuryango nyarwanda ko ibyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi biba ari ibintu bashobora gukoresha mu buryo bwizewe”.

Itsinda ry’abanyeshuri 166 bo muri Ecole des Sciences de Musanze mu mashami y’Imibare, ubugenge n’ubunyabuzima(MCB), Ubutabire, Ubugenge n’ibinyabuzima(PCB) n’abiga mu ishami ry’Ubutabire-Ubugenge n’imibare(PCM) ni bo biyunguye ubumenyi bifashishije Laboratwari zo muri INES-Ruhengeri; aba bakaba banitegura kuzakora ikizamini cy’umwaka wa gatandatu gisoza amashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka