Horizon Express yashimiwe gutangira Mituweli abatishoboye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko abacuruzi bakwiye gufasha abakene mu iterambere kuko ari uburyo bwo gutuma na bo babona abakiriya.

Horizon Express yatanze amafaranga miliyoni yagenewe kugurira mituweli abatishoboye bo mu Karere ka Nyaruguru. Sheki yakiriwe na Minisitri w'Ubutabera hamwe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru
Horizon Express yatanze amafaranga miliyoni yagenewe kugurira mituweli abatishoboye bo mu Karere ka Nyaruguru. Sheki yakiriwe na Minisitri w’Ubutabera hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru

Yabivuze tariki 28 Nzeri 2019, ashimira sosiyete itwara abagenzi Horizon Express, kuba yaratanze miliyoni y’amafaranga yo kurihira mituweli abatishoboye bo mu Karere ka Nyaruguru bananiwe kuzigurira.

Hari nyuma y’igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2019, abakozi b’iyi sosiyete bifatanyijemo n’abatuye mu Murenge wa Ngera ndetse na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston mu guhanga umuhanda w’ibirometero bibiri mu mudugudu wa Gisozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yashimye iki gikorwa, anaboneraho gusaba abikorera kugira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Abakozi ba Horizon Express bifatanyije n'abatuye i Ngera mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2019
Abakozi ba Horizon Express bifatanyije n’abatuye i Ngera mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2019

Yagize ati “Abikorera ni bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye cyane. Ubundi wasangaga bibereye mu bucuruzi bwabo nta kindi bitayeho, ariko bararebye basanga kugira ngo ucuruze wunguke ari uko n’abakugurira baba babifitiye ubushobozi. Ni yo mpamvu na bo basigaye baza kudufasha mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage.”

Umuyobozi wa Horizon Express, Gilbert Bihira, avuga ko batanze izi mituweli nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwabibashishikarije. Ariko na bo babyitabiriye kuko bazi ko iyo umuntu arwaye akabasha kwivuza, abasha gukora akanikura mu bukene.

Ati “Mituweli ifite agaciro gakomeye ku buzima bw’umuntu kuko akora atekanye, avuga ko narwara azajya kwivuza, agakomeza gukora imirimo imuteza imbere.”

Abahawe mituweli bishimiye ubufasha bahawe kuko ngo bari barakoze uko bashoboye ngo birihire mituweli bikabananira.

Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye yifatanyije n'abatuye i Ngera muri uwo muganda rusange
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yifatanyije n’abatuye i Ngera muri uwo muganda rusange

Umwe mu bishyuriwe mituweli witwa Pascal Hategekimana yagize ati “Rwose nari naragerageje gushakisha uko nabona amafaranga ya mituweli birananira. Uriya mufatanyabikorwa uduhaye mituweli Imana imuhe umugisha.”

Solange Nikuze na we ati “Nari narabuze ibihumbi bitandatu byo kuriha mituweli yanjye n’umwana wanjye. Horizon ndayishimiye.”

Mu Karere ka Nyaruguru, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ubu bigeze kuri 84% kandi ngo intego ni ukugera ku 100%.

Uretse mituweli kandi, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buri mu biganiro na Horizon Express kugira ngo izabafashe no mu gukemura ibindi bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage nk’iby’inzu zo kubamo n’ubwiherero.

Hakozwe umuganda wo guhanga umuhanda mu mudugudu wa Gisozi
Hakozwe umuganda wo guhanga umuhanda mu mudugudu wa Gisozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka