Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukomereje mu nsengero

Ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu mihanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ burakomeje, aho kuwa gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2019, bwabereye mu rusengero rw’itorero rya Restoration Church riherereye mu mujyi wa Kigali.

Gerayo Amahoro yakomereje mu nsengero
Gerayo Amahoro yakomereje mu nsengero

Ubwo yaganirizaga abakirisito b’iri torero, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi, yibukije aba bakirisito ko nk’abantu bakoresha umuhanda mu buryo butandukanye nko gutwara ibinyabiziga, ndtese n’abawugendamo n’amaguru, bafite uruhare mu gushimangira umutekano wawo.

Yagize ati “Buri gihe mujye mugira amacyenga igihe murimo gukoresha umuhanda, waba uri umushoferi cyangwa umunyamaguru, ugomba kumenya kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi ukawugendamo neza mu rwego rwo kwirinda impanuka”.

Yakomeje abakangurira kujya bagendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda, aho ikinyabiziga kibaturuka imbere bakireba.

Yagize ati “Igihe murimo kugenda mu muhanda, mujye mugendera ku ruhande rw’ibumoso aho ibinyabiziga bibaturuka imbere mubireba, mwirinde gukoresha telefoni igihe murimo kwambuka umuhanda”.

CIP Umutesi akomeza avuga ko ikigamijwe ari uko abantu bahindura imyitwarire igihe barimo gukoresha umuhanda, akanasaba abakirisitu ko ibyo bakangurirwa babishyiramo imbaraga bakarengera ubuzima barwanya impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yabwiye abakirisito b’itorero rya Restoration Church ko Polisi ihora ikangurira abantu guhindura imyumvire iganisha ku guteza impanuka zikomeye zihitana ubuzima bw’abantu, harimo gutwara basinze cyangwa banyoye ibindi bisindisha, umuvuduko ukabije ndetse no kwica amwe mu mategeko yo mu muhanda.

CIP Umutesi yasabye aba bakirisito kugenda bakaba intumwa kuri bagenzi babo, abavandimwe babo basize mu ngo ndetse n’umuryango Nyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Abakirisito mugomba kwitwara neza, mukirinda ibibujijwe, umukirisito nanone afite inshingano zo kurwana ku buzima bw’abandi bantu.Muzigishe abaturanyi banyu, abana banyu, mbese mube abambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu kurinda ubuzima bw’Abaturarwanda”.

Abakirisito banaganirijwe ku kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ihohotera rikorewa abana harimo kubaha inzoga no kubakoresha imirimo ivunanye.

Basabwe no gufatanya na Polisi bakajya bayiha amakuru mu kurwanya ibyo byaha.

Umuyobozi w’itorero rya resitoration Church, Intumwa Joshua Masusa, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga ikoresha mu kurwanya impanuka zo mu muhanda .

Yagize ati “Tugomba kubaha amategeko y’umuhanda, ubuzima bwacu burahenda, nitwubaha Imana tukubaha na Leta tuzaba abakirisito b’ukuri. Ariko ubu hari umwihariko wo kurinda ubuzima bw’inzirakarengane zihitanwa n’impanuka zo mu mihanda buri munsi”.

Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije guhindura imyitwarire n’imyumvire y’abakoresha umuhanda kugira ngo impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zigabanuke.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri nkatwe abanyeshuri tubyumva vuba kuko amategeko n’amabwiriza birakurikizwa

JOSEE HUYE yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka