Kubura imiti n’ibisobanuro byayo bitera benshi kwivurisha ibyatsi n’amasengesho

Abahanga mu by’imiti (pharmaciens) baravuga ko kuba umubare wabo ukiri muto, kubura imiti n’amakuru kuri yo, biri mu biteza abaturage benshi kwivurisha ibyatsi n’amasengesho.

Ibi byagaragajwe mu nama y’urugaga nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti, yahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabo ku nshuro ya 25, yabaye kuwa gatanu 27 Nzeri 2019.

Abahanga mu by’imiti bagaragaza ko hari abaturage bagenda batakaza ubudahangarwa bw’umubiri, kubera kudafata imiti uko bikwiye babitewe no gusuzugura cyangwa kutamenya amakuru abasobanurira uburyo iyo miti ikoreshwa.

Umuhanga mu by’imiti witwa Sebastien Nkurikiyimana agira ati “Turagira ngo abaganga badufashe kuko usanga umurwayi aca amazi (adaha agaciro) amakuru amuyobora ku buryo agomba gufata imiti”.

Nkurikiyimana avuga ko iki kibazo kiri mu bituma abaturage benshi bafata imiti uko biboneye, bigatuma ihinduka uburozi aho kubavura.

Impuguke mu bijyanye n’uburinganire, Rosette Nkundimfura waje mu nama y’abahanga mu by’imiti kuvuganira abaturage, ni umwe mu banenga uburyo imiti itagera ku Baturarwanda bose.

Nkundimfura agira ati “Nubwo insanganyamatsiko yari ‘ugutanga imiti yujuje ubuziranenge kandi ikagera ku bantu bose’, abashyiraho za farumasi bazegeraniriza ahantu hamwe ahandi zikaba zidahari”.

Isuzuma ryakozwe n’ikigo cya Minisiteri y’Ubuzima gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) mu kwezi kwa Kamena 2019, ryasanze uturere tw’icyaro tutagira farumasi zihagije, bigatuma abaturage benshi batabona imiti uko bikwiye.

Umuyobozi wa FDA, Dr. Charles Karangwa agira ati “Nko mu karere ka Ngororero, twasanze hari farumasi ebyiri gusa, muri Rutsiro ho twahasanze imwe yonyine”.

Madamu Nkundimfura uhagarariye abaturage agakomeza avuga ko benshi mu batabona imiti hafi, ngo usanga barimo kwivurisha ibyatsi no kujya mu bapfumu cyangwa mu masengesho, bikabaviramo urupfu.

Akomeza asaba abahanga mu by’imiti kwegera abaturage mu midugudu bakabasobanurira imikoreshereze yayo, ndetse no kwakira neza ababagana bakabashyirira intebe bajya bicaraho muri farumasi.

Umuyobozi w’urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda, Dr. Hahirwa Innocent, avuga ko imbogamizi ituma batagera ku baturage nk’uko babyifuza ari umubare muto wabo, aho u Rwanda rutarengeje abagera ku 1,000.

Ikigo FDA kivuga ko nubwo abahanga mu by’imiti bakiri bake, kigomba kubafasha gutanga serivisi zifite ireme, kikaba cyarashyizeho itsinda ry’abagenzuzi 44 bashinzwe kureba ibibazo byose biri mu itangwa n’ikoreshwa ry’imiti mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka