Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda mu mujyi wa Juba

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku wa gatandatu tariki 28 Nzeri 2019 zakoze umuganda zifatanyije n’izindi ngabo z’amahanga n’abayobozi n’abaturage bo mu mujyi wa Juba.

Nyuma y’icyo gikorwa, Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya Juba, THIIK THIIK Mayardit, yabwiye abanyamakuru ko ubuyobozi bwa Juba bwishimiye ibikorwa by’ingabo z’Umuryango w’abibumbye n’iz’u Rwanda by’umwihariko, byaba ibyerekeranye no kurinda umutekano w’abaturage n’ibyerekeranye no gusukura umujyi wa Juba.

Umuyobozi w’ingabo za UNMISS zikorera i Juba, Brig Gen Eugene Nkubito, yashimiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Juba n’abandi bose bitabiriye umuganda kubera umwanya wabo batanze bakawuharira icyo gikorwa kigamije kubungabunga ibidukikije n’isuku mu mujyi wa Juba.

Brig Gen Eugene Nkubito yashishikarije abaturage ba Juba kugira umuco bene ibyo bikorwa by’isuku.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Juba bwiyemeje ko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi buzajya bukora umuganda. Ni igitekerezo ubwo buyobozi bwigiye ku Rwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Mu bandi bitabiriye umuganda wo ku wa gatandatu ushize harimo ingabo zo mu Bushinwa, izo muri Ethiopia, n’izo muri Nepal.

Amafoto: Minisiteri y’Ingabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ingabozu Rwanda ndazemera mukazikose ndabona zikora umuganda sudan. kuraje n’Imana izabahembe rwose

Jack yanditse ku itariki ya: 18-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka