Ku wa 11 Kamena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya w’Ubudepite ya Bwana Icyitegetse Venuste ku mpamvu ze bwite.
Depite Icyitegetse yari yatowe nk’umudepite uhagarariye urubyiruko, akaba yari mu badepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo wa Leta.
Uyu ni we mudepite wa mbere weguye wo muri Manda ya Gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko, iva mu mwaka wa 2024-2029.
Icyakora, muri manda ya kane, heguye Abadepite batatu. Ku wa 28 Ukuboza 2022, Ernest Kamanzi na we wari uhagarariye urubyiruko na we yareguye "ku mpamvu ze bwite", ariko bikavugwa ko yari amaze gutahurwaho ingeso y’ubusinzi.
Icyo gihe hari hashize icyumweru mugenzi we Dr. Mbonimana Gamariel na we yeguye ku mpamvu ze bwite. Icyakora, hari hamaze iminsi havuzwe amakuru y’umudepite wahoraga atonganya Abapolisi bo mu muhanda mu gihe bamuhagaritse yasinze.
Jean Pierre Celestin Habiyaremye na we yeguye muri uriya mwaka.
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|