Abasura ingoro z’umurage buri mwaka bikubye inshuro 270 mu myaka 30

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda burishimira ko abazisura bavuye ku bashyitsi igihumbi ku mwaka kuva mu 1989, bakaba bageze ku basaga ibihumbi 270, bivuze ko bikubye inshuro 270 mu myaka 30.

Ikigo cy'Ingoro z'umurage w'u Rwanda cyijihije isabukuru y'imyaka 30 kibonye izuba
Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda cyijihije isabukuru y’imyaka 30 kibonye izuba

Byagarutsweho n’umuyobozi w’iki kigo, Ambasaderi Robert Masozera, kuwa 27 Nzeri 2019, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 30 ishize hashyizweho ingoro ya mbere y’umurage mu 1989.

Mu byo ingoro z’umurage w’u Rwanda zishimira zagezeho muri iyi myaka 30 nk’uko bivugwa n’uyu muyobozi, icya mbere ni ukuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingoro y’umurage w’u Rwanda yaragabye amashami mu mpande zinyuranye z’u Rwanda, none ikaba yarabaye ikigo kigizwe n’ingoro z’umurage umunani.

Uku kugaba amashami ni imwe mu mpamvu yatumye abasura ingoro z’umurage bava ku gihumbi bakagera ku basaga ibihumbi 270. Muri abo bashyitsi kandi, Abanyarwanda ntibarengaga 10% ku ikubitiro, ariko ubu baragera kuri 78%.

Ingoro y’umurage itangira kandi yinjizaga amafaranga atarenga miriyoni imwe ku mwaka, none ubu bageze kuri miriyoni 310 n’imisago.

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na bo bari bitabiriye kwizihiza uyu munsi
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na bo bari bitabiriye kwizihiza uyu munsi

Ahereye kuri uku kuzamuka kw’amafaranga binjiza, Amb. Masozera avuga ko bafite intego y’uko mu bihe biri imbere, ingoro z’umurage w’u Rwanda zizabasha kwigira, ntizizongere gukenerwa ingengo y’imari ituruka muri Leta mu kwihembera abakozi.

Agira ati “Abakozi bakora mu kigo cy’ingoro z’umurage, iyo bahembwe bakenera miliyoni 600. Urumva ko birimo biraza. Niba tugeze kuri 50% by’amafaranga yinjira, birashoboka ko bizagera n’aho noneho twakwihembera n’abakozi”.

Ibi ngo bazabigeraho babifashijwemo n’uko bateganya kwifashisha ikoranabuhanga, abanyamahanga bakazajya basura ingoro z’umurage w’u Rwanda batarinze kuza mu Rwanda, ndetse no kurushaho gushishikariza Abanyarwanda gusura ingoro z’umurage, nibura bonyine bakagera kuri miliyoni ku mwaka.

Bimwe mu byaranze umuco w'Abanyarwanda
Bimwe mu byaranze umuco w’Abanyarwanda

Ni na yo mpamvu Amb. Masozera asaba inzego z’ubuyobozi kubafasha mu kongera umubare w’abasura ingoro z’umurage, kuko ari n’uburyo bwo kubafasha kumenya umuco wabo.

Ingoro ya mbere y’umurage w’u Rwanda, ari na yo yagabye amashami, yari i Huye, ariko mu mu minsi yashize icyicaro cy’izi ngoro cyimuriwe i Kigali ku buryo kihamaze hafi 1/3 cy’imyaka 30 imaze.

Icyakora, inama y’abaminisitiri iherutse kwemeza ko icyicaro kizagaruka i Huye, kandi Amb. Masozera avuga ko mu mwaka utaha wa 2020 bazaba baragarutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ku banyehuye ari byiza kuko bizabafasha kuzamuka mu iterambere.

Abashyitsi bagaragarijwe bimwe mu byaranze umuco w'Abanyarwanda
Abashyitsi bagaragarijwe bimwe mu byaranze umuco w’Abanyarwanda

Ati “kuri twebwe ni n’uburyo bwo kunguka abantu bafite ubumenyi bashobora guteza imbere ibyo dufite. Dutekereza ko dufatanyije tuzareba n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byatezwa imbere kugira ngo tubibyaze umusaruro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka