East Africa’s Got Talent: Haramenyekana abandi bagera mu cyiciro cya nyuma

Kuri iki cyumweru 29 Nzeri 2019, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice kugera saa mbiri n’igice z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo hari bumenyekane abandi banyempano bari bwinjire mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘East Africa’s Got talent’ riri kubera muri Kenya.

Peace Hoziyana, umuririmbyikazi w'Umunyarwanda
Peace Hoziyana, umuririmbyikazi w’Umunyarwanda

Mu baza guhatanira kwinjira mu cyiciro cya nyuma harimo n’umuririmbyikazi w’Umunyarwanda Peace Hoziyana.

Uyu mukobwa usanzwe ari umuririmbyi muri Zion temple Mahoko, yize no mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

Muri iki cyiciro kibanziriza icya nyuma (semi-final), kugira ngo umunyempano yinjire mu cyiciro cya nyuma bisaba ko aba yagize amanota menshi y’abakurikiye irushanwa bamutoye binyuze mu butumwa bugufi, kuko ni byo bihabwa amanota menshi kurusha atangwa n’abakemurampaka (judges).

Abinyujije kuri rubuga rwe rwa Intagram muri iki gitondo, Peace Hoziyana yahamagariye Abanyarwanda n’Abaturarwanda kuza kumutora, kugira ngo abashe kwinjira mu cyiciro cya nyuma cy’iryo rushanwa.

Yagize ati “Nk’Abanyarwanda ndabasaba inkunga ikomeye yo kuntora, mukanshyigikira. Gutora biraza kuba bifite amanota menshi. Rero nk’Abanyarwanda, mushobora kumfasha nkabasha kwinjira kuri final. Imana ibahe umugisha, mugire umunsi mwiza”.

Gushyigikira peace Hoziyana, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ‘ACT2’, hanyuma ukohereza kuri 5040.

Muri iki cyiciro kibanziriza icyanyuma kandi, mu mpera z’icyumweru gishize, itorero ‘Intayoberana’ ry’abana b’Abanyarwanda na ryo ryabashije kwinjira mu cyiciro cya nyuma.

Mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, hinjiyemo abanyempano 18 barimo bane bavuye mu Rwanda, ariko babiri baturutse mu Rwanda barasezerewe barimo Elisha The Gift n’itorero Himbaza ry’Abarundi ryamamaye kubera kuvuza ingoma.

Umunyempano uzatsindira igihembo nyamukuru, azahembwa ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka