Wari uzi ko nta muntu utarota? Uko wafasha urota avuga cyangwa agenda

Inzozi umuntu arota, ziba zitandukanye n’iz’undi, kimwe nuko zitandukana n’izo warose mu gihe cyashize, bityo hakabaho kurota ibyiza cyangwa ibibi, hakabaho kurota ibitabaho cyangwa bitigeze bikubaho, cyangwa ukarota n’ibyabayeho.

Habaho kandi n’urota kenshi mu ijoro, urota avuga cyangwa akora, rimwe na rimwe ibyo warose ukabyibuka, cyangwa ukabyibagirwa.

Nkuko urubuga https://chambersandblohm.com/lets-talk-aboutdreams/ rubivuga, inzozi ni uruhererekane rw’amashusho, ibitekerezo n’amarangamutima bikunda kwizana mu bwonko cyangwa mu ntekerezo z’umuntu mu gihe runaka cyo gusinzira.

Ibiri n’ibigamijwe mu nzozi ntibiba byumvikana neza, nubwo biba bifite insanganyamatsiko zishingiye ku nyungu z’ubumenyi (siyansi), imbonezamitekerereze, ndetse n’iyobokamana biciye mu mateka yabitswe.

Kigali Today yagerageje kumenya ibyerekeye inzozi umuntu arota, maze iganira na Albert Gakwaya, inzobere mu mitekerereze ya muntu (Psychologie) ndetse no mu by’imikorere n’imihindagurikire ijyanye n’ibitsina (Sexologie).

Gakwaya asobanura byimbitse ko inzozi hari igihe ziterwa nuko wavutse, kuko kuva umuntu agisamwa, imibanire y’ababyeyi be hari amakuru ijya imuha akajyenda ayibikamo, muri ayo makuru hakabamo ameza n’amabi.

Ariko no mu nda ya nyina, iyo umubyeyi w’umugore n’umugabo bavugana nabi, bigira uruhare mu gutanga amakuru ku mwana.

Muri ya makuru wowe uha umwana, hari icyo biba bimusobanuriye. Iyo avutse rero, hari amakuru agenda amwiremamo gahoro gahoro, amubabaza akagira aho yibika n’amushimisha akibika ukwayo.

Hari nibyo noneho ugenda ubwirwa, cyangwa ubuzwa, nko kudatukana n’ibindi, kandi uko ukura ari bwo uba wumva ufite ibigufu byinshi byo kumenagura ibintu, gukora buri kimwe cyose cyangwa ukagikinisha, ariko ugasanga mu mutwe wacu habamo amategeko ahora akwibutsa ko icyo kintu kibujijwe, ugahora witsinda nawe.

Nijoro rero iyo watsikamiye ibyo bintu cyane, umutwe wacu umeze nka kamera iri hanze, ifata akantu ako ari ko kose uretse umwuka.

Ibyo bintu byose rero biva mu mutwe, bikagenda byibika ahantu, ariko aho hantu hakageraho hakuzurirana.

Ati “Indoto mu by’ukuri mu mbonezamitekerereze, ni uguha uburenganzira aho hantu hibitse ayo makuru, ni ugufasha umuntu guha umwanya bimwe yatsikamiye, bya bindi umubiri wibitsemo bigira aho bijya, umuntu akabirota”.

Avuga kandi ko ku mwana muto wo mu kigero cy’imyaka icyenda kumanura, akenshi arota ibyo yiriwemo. Ariko inzozi zikunze kugaruka, ari izo umuntu aba yaratsikamiye, kandi ko iyo umuntu asinziriye, ari bwo ya mategeko n’abamugenzura yiremyemo baba bagiye kuruhuka, akaba ameze nk’uri mu bwigenge.

Avuga ko cyane ku bangavu n’ingimbi, bakunze kurota ibintu bitabaho, nko kurota uguruka, n’ibindi, bakaba babiterwa n’ibyifuzo byabo biberamo, inkuru nyinshi baganira n’urungano, imigani y’amakabyankuru bacirwa, amasinema bareba n’ibindi.

Ati “Ibibi tubona mu buzima bwacu buhoraho, ni byo byibika muri bwa bubiko bwacu, ubwonko bukora ku buryo buzahora bubikwibutsa, ku buryo iyo hagarutse cya kibi muri za ndoto, kugira ngo wongere usinzire urabyuka ukongera ukabitekerezaho, ugasubiza inyuma uko wa wundi yaguhemukiye, cya kindi cyakubabaje, bityoo! Ni bwo Abanyarwanda bagira bati ‘uwarose nabi burinda bucya”.

Albert Gakwaya akomeza avuga ko nta gihe ushobora gukanguka ngo ukomereze inzozi zawe aho wari ugereje, kuko iyo ukangutse, uba usubiye mu buzima busanzwe bwo kwitsinda no kugenzurwa.

Ati “Nta muntu ubundi ubaho utarota! Ahubwo ushobora kuba warose ukabyibagirwa, cyangwa hakabaho n’umuntu utajya usinzira agakomeza agatekerezaaa. Iyo agatotsi kamutwaye arotamo gacyeya”.

Agira inama abantu ko atari byiza kurara wumva radiyo, kuko bituma ubwonko bufata gahunda yo guhora bubika ibyo buri kumva, kuko mu busanzwe ubwonko butajya buruhuka.

Si byiza kandi gukangura umuntu umukanze, kuko byamuviramo indwara y’umutima, byarimba hakazamo n’urupfu.

Mu gihe umuntu arota avuga cyangwa agenda, reka kumukangurana urusaku cyangwa ikintu kimukanga.

Mu rwego rwo guha ubufasha umuntu ukunda kurota nabi, arira, avuza induru, n’ibindi, banza umenye neza amateka ye, cyangwa ashake umuntu yisanzuraho baganire, amwifungurire, kuko biterwa no kuba hari ibyo yapfukiranye byamuteye ibikomere, bikomeza kumuzamo mu gihe cy’inzozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mudusobanurire Ku rota ubona amagare menshi muri saloon iwawe murugo bisobanura iki

Maniraguha jean bosco yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

None abavugako kurota ari iyerekwa ry’ibyabayeho, ibisobanuro by’ibiri kuba, cg ibizaba, bo tubumve gute? Cyane cyane abagaragazako kurota=revelation, prevoyance, observation Dan’s l’avenir(iyerekwa)

Alias yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka