Gakenke:Abiga imyuga bategerejweho guteza imbere aho bavuka
Urubyiruko rwo mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke ruravuga ko ruri gutandukana n’ubushomeri n’ubukene byari bibugarije nyuma y’aho bubakiwe ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TVET Muhondo, batewemo inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani.

Valerie Niyindagiye umwe mu biga muri iri shuri, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yatangiye kwiga ibijyanye n’ubudozi.
Agira ati “Nkirangiza kwiga amashuri yisumbuye nanze guheranwa n’ubushomeri mpitamo gukomeza kwiga umwuga w’ubudozi, kuko nzi neza ko hari benshi ufitiye akamaro. Kuba twubakiwe amashuri birafasha buri wese kwiga neza tuzarangize dufite ubumenyi bwimbitse, tube abikorera bibeshejeho”.

Ibi byumba by’amashuri bitanu birimo n’imashini zifashishwa mu myuga itandukanye, byiyongeraho ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri, icyumba cy’imyidagaduro gito, ubwiherero umunani n’icyumba cy’umukobwa, byubatswe n’umuryango w’urubyiruko rw’abakirisitu ugamije guhugura urubyiruko mu myuga no kurutoza gukora (JOC Rwanda), ubitewemo inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani.


Harerimana Jean Bosco umuyobozi w’uyu muryango yasobanuye ko iri shuri ryatangiriye mu nyubako zitajyanye n’igihe kandi bazikodesha. Intambwe yo kubona inyubako itewe ikaba ishimishije.
Yagize ati “Rwari urugendo rurerure kandi rugoye, yaba abanyeshuri ntibagiraga ahantu hisanzuye ho kwigira, abakeneraga kujya ahandi byabasabaga amikoro yo hejuru, none ubwo izi nyubako zibonetse bizafasha kwiga neza.
Murabona ko iki ari n’igice cy’icyaro, abarangiza bazahazamura bahashyire ibikorwa bituma abahatuye batajya kubishaka ahandi kure”.
Ambasaderi w’igihugu cy’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita, yahamije ko igihugu cye gitewe ishema no kugira uruhare mu guteza imbere imyuga no kongerera ubushobozi abayiga.
Ati “Nzi neza ko iterambere ry’u Rwanda riri kugenda ryihuta, abarangiza imyuga ni bamwe mu bari kugira uruhare muri uwo muvuduko. Batubakiwe ubushobozi mu myigire hari byinshi igihugu cyahomba. Tumaze kwakira icyifuzo cyo gushyiraho izi nyubako, twafashe iya mbere kugira ngo abiga imyuga bizabafashe kubona akazi, na bo bihangire imirimo ituma bakirigita ifaranga”.

Iri shuri ry’imyuga TVET Muhondo ryuzuye ritwaye miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuva ryatangira mu mwaka wa 2014, abanyeshuri 556 ni bo bamaze kuharangiza, uyu mwaka hakazarangiza abandi 76 mu myuga y’ubudozi, gusudira no gutunganya imisatsi.

Ohereza igitekerezo
|